AmakuruPolitiki

Uganda: Abakekwaho kwivugana Afande Kirumira bafashwe, umwe muri bo araraswa

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avugira abaturage b’igihugu cye, yashimiye itsinda ry’abatasi mu bya gisirikare CMI, ryashoboye guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa ASP Mohammad Kirumira wishwe arashwe n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Igikorwa cyo guta muri yombi aba banyabyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira uwa gatandatu w’iki cyumweru.

Mu butumwa Museveni amaze gucisha kuri Twitter ye mu mwanya washize, yavuze ko abenshi muri aba bafashwe baraba bagejejwe imbere y’ubutabera mu gihe cya vuba.

Perezida Museveni yemeye ko umwe muri aba bakekwa witwa Kateregga Abdu yarasiwe mu mukwabo wo gushakisha aba bagizi ba nabi. Museveni utavuze icyo Abdu yarasiwe yavuze ko yahose mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, akaba yari yarahawe imbabazi mu gihe cyashize.

Museveni yavuze ko iyicwa ry’uyu mugabo rishingiye ku ishyirwa mu bikorwa by’umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu gitabo cy’Abaroma, umutwe wa 6, umurongo wa 23 aho hagira hati”Ibihembo by’ibyaha ni urupfu.”

Museveni yakomeje avuga ko uwaba afite amakuru yihariye kuri uyu warashwe yayashyikiriza Polisi.

Muhammad Kirumira wahoze ari umuyobozi wa Polisi muri district ya Buyende mu gihugu cya Uganda, yishwe ku wa 08 Nzeri 2018 arasiwe hafi y’urugo rwe hafi y’urugo rwe ruherereye ahitwa Bulenga muri district ya Wakiso ubwo yari mu modoka imwe n’umugore w’incuti ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger