AmakuruImikino

UEFA yamaganiye kure ikifuzo cya OMS cyo gusubika imikino kugeza mu mpera za 2021

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi (UEFA) yateye utwatsi ikifuzo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS cyo gusuika imikino yose mpuzamahanga kugeza mu mpera za 2021.

OMS ikaba yari yatanze iki cyifuzo mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus. Icyifuzo cyaje kwanga n’iyi mpuzamashyirahamwe .

Amakuru avuga ko UEFA yari yabwiwe ko yakwimura imikino mu kwirinda covi-19 mu nama yamaze igihe gisaga amasaha abiri yahuje abagize akanama nyobozi kayo ku wa kane washize.

Ihagarikwa ry’iyi mikino ryashoboraga kugira ingaruka ku mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’utaha wa 2020-2021 bivuze ko imyaka ibiri yose yari kuba imfabusa kuko ubusanzwe umwaka w’imikino urangira mu ntangiro z’impeshyi hagatangira undi mu mpera zayo.

UEFA rero ikaba yanze iki cyifuzo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’iburayi birimo na independent.

Ahubwo iyi mpuzamashyirahamwe ikaba ikomeje kwiga no gupanga uburyo uyu mwaka w’imikino 2019-2020 warangira neza.

Abahagararariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu by’uburayi bakaba barateranye bakorana inama kuri uyu wa kabiri hifashishijwe uburyo bw’Iyakure baganira ku ngengabihe zitandukanye z’uburyo basoza amarushanwa yose y’iwabo ndetse na aya UEFA byarangiye banemeranyije gusoza shampiona ndetse n’ibindi bikombe bikinirwa.

UEFA ikaba isaba abanyamuryango bayo kurangiza amashampiyona yabo nta kuyasubika cyangwa kuyasoza imburagihe.

Mu minsi ishize ikaba kandi yari yihanangirije aya mashyirahamwe kudakora ikosa ryo gusubika cyangwa gusoza amarushanwa yayo imburagihe kuko nibaramuka babikoze amakipe yabo azahanishwa kutitabira amarushanwa yose nyaburayi ategurwa na UEFA.

Amakuru avuga ko amashampiyona ku mugabane w’iburayi agomba kurangirana na tariki ya 30 Kamena mu gihe amarushanwa ya UEFA nka Champions league na Europa league azaba yarangiye ku ya 30 Kanama 2020 bityo umwaka w’imikino ukazaba urangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger