AmakuruImikino

UEFA na FIFPro bahaye umugisha ibihano byafatiwe Inter Milan kubera abafana bayo

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakinnyi babigize umwuga n’iry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA, yatangaje ko ashyigikiye ibihano byafatiwe ikipe ya Inter Milan kubera imyitwarire igayitse y’abafana bayo.

Iyi kipe yo mu mujyi wa Milan yafatiwe ibihano n’ishyirahamwe rya ruhago mu Butariyani kubera irondaruhu abafana bayo bagaragarije Kalidou Koulibaly, Umunya-Senegal ukinira Napoli.

Uyu musore yagaragarijwe irondaruhu mu mukino wa shampiyona Inter iheruka gutsindamo Napoli igitego 1-0. Iyi myitwarire itari iya kimuntu yatumye Inter Milan igomba gukina imikino ibiri ya shampiyona nta mufana n’umwe uri muri Stade, uwa gatatu ugakinwa igice kimwe cya Stade nta mufana urimo.

Mu itangazo UEFA na FIFPro bashyize ahagaragara, bavuze ko bamaganye cyane irondaruhu ryakorewe Koulibaly, banatangaza ko bashyigikiye cyane ibihano byafatiwe Inter Milan.

Iri tangazo rigira riti” FIFPro na UEFA bafatanyije bamaganye ihohoterwa ry’irondaruhu ryakorewe Kalidou Koulibaly ukinira Napoli ku wa gatatu w’icyumweru gishize, mu mukino wa shampiyona wabereye i Milan.”

“Aya mashyirahamwe yombi ashyigikiye icyemezo cy’ubutwari cyafashwe n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Butariyani, bahana Inter Milan ko igomba gukinira imikino ibiri muri Stade ifunze ndetse n’umukino wa gatatu izakinira mu rugo ikawukina igice kimwe cya Stade nta mufana urimo.”

Aya mashyirahamwe kandi yibukije ko indirimbo zimakaza irondaruhu nk’izaririmbiwe Koulibaly bikanamuviramo ikarita itukura zitemewe mu isi y’umupira w’amaguru.

FIFPro na UEFA banatangaje ko bashyigikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butariyani ku cyeemzo cyose rizafata mu rwego rwo kurandura burundu irondaruhu ryabaye akarande muri kiriya gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger