AmakuruImikino

UEFA CL: Kylian Mbappe yaciye agahigo kari gafitwe na Lionel Messi

Umufaransa Kylian Mbappe ukinira PSG y’iwabo, yaraye aciye agahigo kari gafitwe na Lonel Messi ko kuba umukinnyi ukiri muto ubashije gutsinda ibitego 15 muri UEFA Champions league.

Ibi Mbappe yabigezeho ubwo PSG akinira yanyagiraga Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego bitanu ku busa, mu mukino wa gatatu w’itsinda rya mbere.

Mbappe winjiye mu kibuga ku munota wa 52 asimbuye umunya-Cameroon Eric Maxime Choupo-Moting, yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino, biba incuro ya kabiri atsinze Hat trick muri UEFA Champions league.

Ubwo uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yinjiraga mu kibuga, PSG yari ifite igitego kimwe cyonyine cyari cyatsinzwe n’Umunya-Argentine Mauro Icardi. Hari ku munota wa karindwi w’umukino.

Mbappe yahise abonera PSG igitego cya kabiri ku munota wa 61, mbere y’iminota ibiri ngo Icardi atsindire iyi kipe y’i Paris igitego cya gatatu.

Mbappe yongeye gutsinda ikindi gitego ku munota wa 79, mbere yo gusoza akazi ku munota wa 83 atsinda igitego cya gatanu cya PSG ari na cyo cye cya gatatu muri uriya mukino.

Uretse kuba uyu musore yakuyeho agahigo ka Lionel Messi, yanakuyeho agahigo kari gafitwe na Joseba Llorente wakiniraga Villarreal muri 2008 ko kuba umukinnyi utsinze Hattrick muri UEFA Champions league yinjiye mu kibuga asimbura.

Mbappe kandi yinjiye mu Bafaransa 10 bashoboye gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions league.

Gutsinda uyu mukino byafashije PSG kuyobora itsinda rya mbere n’amanota 9, ikaba irusha atanu ikipe ya Real Madrid yo yaraye itsinze Galatasaray igitego 1-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger