Amakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: FC Barcelona yanyagiye Manchester United igera muri ½ k’irangiza

Ikipe ya FC Barcelona yageze muri ½ k’irangiza k’imikino ya UEFA Champions league, nyuma yo kunyagira Manchester United ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ k’irangiza.

Ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye ku kibuga Old Trafford i Manchester ukarangira FC Barcelona itsinze igitego 1-0. Ni igitego myugariro Luke Shaw yari yitsinze ku munota wa 13 w’umukino.

Kuri uyu wa kabiri, Manchester United yasabwaga kujya gukorera amateka i Camp Nou ku kibuga cya Barcelona, ikaba ikipe ya mbere ihakuye amanota atatu nyuma y’imyaka itandatu nta kipe irabibasha muri UEFA Champions league.

Muri rusange byasaga nk’ibigoye, gusa abenshi mu bafana ba Man United bumvaga ko bishoboka bagendeye ku duhigo ikipe yabo yakoze muri UEFA Champions league y’uyu mwaka. Kuba yaratsindiye Juventus na PSG ku bibuga byazo, ku bafana ba Manchester United bumvaga ko no muri iri joro biza kuba uko.

Iyi Manchester yatangiranye umukino imbaraga nyinshi, gahunda ari ukubona igitego cya kare cyari gutuma umukino utangira bundi bushya. Cyakora cyo iyi kipe ntiyigeze ibyaza umusaruro uburyo bukomeye yabonye imbere y’izamu rya Barça, kuko umupira Rashford yateye ku munota wa mbere wagonze umutambiko w’izamu ugahita ujya hanze.

Nyuma y’iminota itanu FC Barcelona yatangiye kwinjira mu mukino, itangira kurusha Man United guhererekanya umupira ku buryo bugaragara.

Lionel Messi yafunguriye iyi kipe amazamu ku munota wa 16 w’umukino, ku mupira uremereye yatereye hanze gato y’urubuga rw’amahina uruhukira mu izamu rya David De Gea.

Ku munota wa 20 w’umukino Messi yongeye gusuzugura umuzamu De Gea, ku mupira yamuteye n’akaguru k’iburyo undi ashatse kuwufata umuca mu myanya y’intoki birangira winjiye mu rucundura.

Ibi bitego byombi byahise bica intege Manchester United ikomeza kurushwa cyane.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FC Barcelona ifite ibitego 2-0.

Mu cya kabiri, Barça yakomeje kotsa igitutu Man United birangira iyibonyemo igitego cya gatatu cyahise kirangiza umukino burundu. Kinjiye ku munota wa 61 gitsinzwe na Philippe Coutinho, nanone ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu izamu rya De Gea.

FC Barcelona iramenya ikipe izahura na yo kuri uyu wa gatatu, hagati ya FC Porto yo muri Portugal na Liverpool. Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi warangiye Liverpool ifite ibitego 2-0.

Haranamenyekana indi kipe igomba guhura muri ½ cy’irangiza na Ajax Amsterdam yasezereye Juventus nyuma yo kuyitsindira mu Butaliyani ibitego 2-1. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Cristiano Ronaldo yafunguriye Juventus amazamu ku munota wa  28, gusa igitego ke ntabwo cyari gihagije kugira ngo Juventus ikomeze. Umuholandi Donny Van de Beek yishyuriye Ajax ku munota wa 34 mbere y’uko Kapiteni Mattis De Ligt atsindira Ajax icya kabiri ku munota wa 67.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger