AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Udafite 30,000Rwf ntabwo azarebera Rayon Sports na Bugesera mu banyacyubahiro

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda izahuriramo na Bugesera FC, aho itike ya menshi  yo kwinjira kuri uyu mukino ari 30,000Rwf.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yari yatangaje ko itike yo kurebera uyu mukino ahatatwikiriye ari 3,000Rwf; gusa iza kwisubira kuri iki kemezo nyuma ya kanya gato isubizaho 2,000Rwf amenyerewe.

Impinduka zabaye mu myanya y’Abanyacyubahiro aho kurebera uyu mukino muri VVIP ari 30,000Rwf; mu gihe igiciro cyari kimenyerewe ari 25,000Rwf.

Kurebera uyu mukino muri VIP ho ni 15,000Rwf ku bifuza kureba uyu mukino.

Amakipe yombi agiye guhura Rayon Sports ari iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya cyenda n’amanota atatu.

Uko ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera biteye.

•VVIP: 30 000 Frw

•VIP: 15 000 Frw

•Ahatwikiriye: 5000 Frw

•Ahadatwikiriye: 2000 Frw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger