Amakuru ashushyeImikino

UCL: Liverpool yihanije Manchester City, Barcelona inyagira Roma

Imikino ibanza ya 1/4 cya EUFA Champions league irangiye isize ikipe ya Liverpool yihanije Manchester City nyuma yo kuyitsindira Unfilied Road ibitego 3-0, mu gihe mu wundi mukino FC Barcelona yanyagiye AS Roma ibitego 4-1.

Liverpool yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri uyu mugoroba ikomeje kwereka Manchester City n’ubwo isa n’aho yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abongereza cy’uyu mwaka igifite byinshi byo kwiga kugira ngo ibe ikipe y’igihangage.

Nyuma yo kuba ikipe rukumbi yatsinze Manchester City muri shampiyona y’uyu mwaka, Liverpool yongeye kwereka iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola ko kuba yarayitsinze ibitego 4-3 mu mukino waherukaga kubahuza bitayigwiririye.

Igitego cya Mohammed Salah ku munota wa 12, Alex Oxlade Chamberlain ku wa 21 ndetse na Sadio Mane ku munota wa 31 w’umukino ni byo bifashije ikipe y’umutoza Jurgen Kloop kwegukana amanota atatu muri uyu mukino ndetse binayiha impamba ihagije izajyana El Etihad mu mukino wo kwishyura.

Si mbyinshi twavuga kuri uyu mukino uretse kuvuga ko Manchester City yari hasi cyane bijyanye n’uko abantu basanzwe bayimenyereye.

Iyi kipe iri no muzahabwaga amahirwe yo kwegukana Champions League y’uyu mwaka nta buryobukanganye yigeze igira imbere y’izamu rya Liverpool, n’ubwo isa n’aho ari yo yihariye igice cya kabiri cyose cy’uyu mukino.

Mu wundi mukino wabaga ni uwahuzaga FC Barcelona yari yakiye ku kibuga cyayo ikipe ya AS Roma yo mu Butariyani. Uyu mukino nta gitunguranye kigeze kiwubamo kuko ibitego 4-1 FC Barcelona yatsinze ntawabitindaho cyane, dore ko n’ubundi iyi kipe ikimara gutombora AS Roma abenshi babonaga ko izagera muri 1/2 cy’irangiza ku buryo bworoshye cyane.

Ikipe ya AS Roma ni yo yabanje kwitsinda ibitego 2 ibifashijwemo na ba myugariro bayo, Daniel De Rossi n’umugiliki Costantinos Manolas mbere y’uko Gerrard Pique na Luis Suarez utaherukaga igitego muri Champions league barangiza akazi.

Igitego rukumbi cya AS Roma cyabonetse ku munota wa 80 w’umukino gitsinzwe n’umunya Bossinia Eden Dzeko.

Iyi mikino ije yiyongera ku yindi mikino yabaye ku munsi w’ejo aho Real Madrid yagiye gutsindira Juventus mu Butariyani ibitego 3-0, mu gihe FC Seville yatsindiwe muri Espagne na Bayern Munich ibitego 2-1.

Alex Oxlade yishimira igitego cya 2 yatsinze.
Mo Salah yishimira igitego cya mbere.
Abafana ba Liverpool bati” Ntuzigera ugenda wenyine”.
Messi yishimira igitego cya mbere yagizemo uruhare rukomeye.
Suarez utaherukaga igitego muri Champions League yongeye gutsinda.
Ugira ngo Pique we ntiyatsinze?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger