AmakuruAmakuru ashushye

Ubwongereza: Minisitiri w’intebe Boris yajyanwe mu ndembe kubera Coronavirus

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yashyizwe mu cyumba cyagenewe indembe kwa muganga, nyuma y’uko ibimenyetso bya coronavirus arwaye bifashe indi ntera.

Umuvugizi we yatangaje ko yimuriwe muri icyo gice ku nama zatanzwe n’itsinda ry’abaganga kandi ko arimo guhabwa “ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Johnson yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dominic Raab ngo abe amusigariyeho “aho bikenewe”, nk’uko uwo muvugizi yabitangaje.

Boris Johnson w’imyaka 55, yashyizwe mu bitaro i Londres ku Cyuweru, afite ibimenyetso by’umuriro no gukorora.

Yaje gukomeza kuremba, ku nama zatanzwe n’itsinda ry’abaganga aza kwimurirwa mu gice cyagenewe indembe, Intensive care unit.

Kwimurirwa muri icyo gice ni icyemezo gikomeye, kuko aba yegerejwe ibyuma bishobora kumwongerera umwuka igihe yaba akomeje kugorwa no guhumeka, nubwo amakuru avuga ko atarashyirwa kuri ibyo byuma

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Labour, Sir Keir Stamer yavuze ko ibirimo kuba kuri Minisitiri w’Intebe ari “inkuru y’inshamugongo.”

Perezida Donald Trump we yavuze ko Abanyamerika bakomeje gusengera ugukira vuba kwa Johnson.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger