AmakuruAmakuru ashushye

Ubwoba ni bw’inshi bw’uko abatari bake bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines

Ubwoba bw’uko umubare munini w’abantu bitabye Imana, nyuma y’impanuka ikomeye y’indege ya Sosiyete ya Ethiopian Airlines yari itwaye abagenzi 149 n’abakozi bayo barindwi.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yakoze impanuka muri iki gitondo ubwo yari igeze hafi y’Umujyi wa Bishoftu uherereye mu bilometero bike uvuye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia.

Iyi ndege yavaga i Addis Ababa yerekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Amakuru y’impanuka yayo yemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, gusa nta byinshi bijyanye na yo batangaje.

Ubutumwa bugaragara kuri Twitter y’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia buragira buti“Ibiro bya Minisitiri w’intebe bibigiriye Guverinoma ya Ethiopia, byihanishije cyane imiryango y’ababuriye abo bakunda mu ndege ya Ethiopian Ailines Boeng 737 yerekeza i Nairobi muri Kenya muri iki gitondo.”

Magingo aya abari mu bikorwa by’ubutabazi ntibaratangaza ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa umubare w’abayikomerekeyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger