AmakuruUtuntu Nutundi

Ubwoba bw’umukerarugendo bwatumye yamburwa Camera n’intare-Amafoto

Umukerarugendo witwa Barbara Jensen Vorster, yataye Camera ye kubera gutinya umutontomo w’intare, birangira intare ziyitwaye n’ubwo yongeye kuyishyikirizwa nyuma.

Uyu mukerarugendo avuga ko ibi byamubereyeho muri Botswana mu kwezi gushize kwa karindwi, aho intare yabanje gutontoma, bikarangira camera ye ifite agaciro k’ibihumbi 2 by’ama pounds ihanutse mu modoka. Ngo iyi ntare y’ingore yahise iyitoragura, birangira iyijyanye.

Vorster avuga ko atacitse intege, ko ahubwo yahise afata indi camera yari afite agafata ayo mafoto y’urwibutso.

Ku bw’amahirwe ngo iyi mfatamashusho yaje kuyishyikirizwa n’umurinzi wari mu yindi modoka, gusa ngo izi ntare zari zayitobaguje amenyo yazo. Uyu mugore avuga ko atazigera asimbuza ibice bya camera ye byangiritse, ngo kuko azagumya kubibika nk’urwibutso.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger