AmakuruAmakuru ashushye

Ubwato MV Nyerere bwahitanye abantu 227 bwazamuwe hejuru y’amazi mu kiyaga cya Victoria

Bwa bwato buherutse gukora impanuka mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania bugahitana abagera kuri 227, inzego z’ubutabazi zifatanyije n’ingabo za Tanzania bamaze kuzamura ubu bwato nyuma y’iminsi itanu  iki gikorwa gitangiye.

Ibikorwa byo kurohora ubu bwato byatangiye tariki 23 Nzeri bikaba bikorwa na Sosiyete yitwa Songoro Marine ikaba ifatanya n’ingabo za Tanzania, babashije kuzamura ubu bwato hejuru y’amazi  nyuma y’icyumweru bukoze impanuka.

Igikorwa cyo kurohora ubu bwato byari ibintu bigoye dore ko  byabasabye kubutega munsi amacupa manini arimo imyuka, no kwinjiza umwaka aho buri kugira ngo wigizeyo amazi, nyuma babuhambira imigozi barabukurura bagana hejuru.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania Gen Venance Mabeyo uri Mwanza  avuga ko bamaze iki gikorwa bageze ari nka 85 ku ijana,  mo imbere burimo amazi menshi cyane ndetse ngo igisigaye aricyo kigoranye cyo gushaka uko babugeza imusozi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Isack Kamwelwe yavuze ko kubasha kuzamura buriya bwato mu mazi byafashije ko haboneka umurambo w’umwana wari munsi yabwo. kuri ubu Leta ikomeje gukusanya inkunga zogufasha abarokotse iriya mpanuka n’ababuze abantu babo.

Ubu bwato MV Nyerere bwarohamye tariki 20 Nzeri ubwo bwari hafi yo kugera ku nkombi ku kirwa kitwa Ukara bukaba bwari buvuye ku kindi kitwa Bugolora byombi biri mu kiyaga cya Victoria.

Nyuma y’iminsi itanu ibikorwa by’ubutabazi bitangiye ubwato babashije kubukura mu mazi hasi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger