AmakuruImyidagaduro

Ubuzima buraryoshye hagati ya Bushali n’umufashawe wamuteye imitoma y’akataraboneka(Amafoto)

Umufasha w’umuhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi hno mu Rwanda, yagaragaje urwo amukunda nyuma yo kunanirwa kurwihererana akarusangiza n’inshuti ze n’abafana ba Bushali muri rusange.

Uyu mugore witwa Pontesiano akaba ari naryo akoresha ku rubuga rwa Instagram, yagaragarije abakunzi be ko we n’umugabo we urukundo rwabo rurikuryoherera mu buryo bubereye uko buri wese abyifuza.

Yifashishije amafoto yashyize kuri uru rubuga, uyu mugore yaboneyeho gutera imitoma Bushari amugaragariza ko ariwe rukundo yahisemo ruruta abandi bose aho bava bakagera.

Yagize ati” uri urukundo rw’ubuzima bwanjye”.

Ana bombi bagaragaye bagiye ku mazi i Rubavu ku Kivu kurya ubuzima ari naho haturutse intandaro yo kugaragaza aya maranganutima y’urukundo Pontesiano akunda umugabo we Bushali uhagaze neza mu muziki Nyarwanda muri iyi minsi.

Bushali n’umufasha we bamaze kwibaruka imfura yabo, ubu ni umuryango umaze kwiyongeramo na Rwandarwejo.

Bushali ni umuhanzi wamamaye mu njyana ya Kinya_Trap iri muzirikubikora muri iyi minsi. Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo nka Nituebue, Ku Gasima n’izindi nyinshi zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger