AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Centarafrique bagiranye amasezerano

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda n’uw’iza Repubulika ya Centrafrique basinye amasezerano yo kwemeza ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi burimo amahugurwa ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yakiraga Umugaba Mukuru w’Ingao wa Centrafrique, Maj Gen Zephlin Mamadou n’itsinda ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko urwo ruzinduko rwari rugamije kuganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’icyo Gihugu mu bya gisirikare nk’uko bigaragara mu maseserano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Maj Gen Zephlin Mamadou, yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano mashya rikurikira ubufatanye mu bya gisirikare bwatanze umusaruro ufatika ku Gihugu cye.

Yagize ati “Nazanye mu Rwanda n’itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare ngo tuganire ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bw’ibihugu byombi yasinywe mu bihe byashize. Amasezerano mashya twasinye uyu munsi akurikira ubufatanye bwa hafi Ingabo z’ibihugu byombi zifitanye.”

Kuri ubu u Rwanda rufite Batayo ebyiri muri Santarafurika n’Ibitaro bya Gisirikare byo ku rwego rwa kabiri, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu (MINUSCA).

Nanone kandi, u Rwanda rwohereje muri icyo Gihugu indi Batayo y’Ingabo zo mu mutwe wihariye (special forces) mu rwego rwo kubahiriza ayo masezerano, zagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger