AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Ubutumwa Perezida Joe Biden yageneye Abanyamerika bibuka abazize igitero cya Al Qaeda mu 2001

Ibi bitero byateguwe n’umutwe wa al-Qaeda byagabwe hifashishijwe indege enye zashimuswe n’abiyahuzi, ebyiri muri zo zikagongeshwa inyubako ya World Trade Center

Indi ndege yagongeshejwe Pentagon hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Washington mu gihe iya kane yo yashwanyukiye i Pennsylvania.

Perezida Joe Biden yasabye abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kunga ubumwe mu gihe bibuka ku nshuro ya 20 igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri iki gihugu ku wa 11 Nzeli 2001.

Mu mashusho yibuka inzirakarengane, Biden yihanganishije imiryango y’abantu 2.977 baguye muri icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Al Qaeda.

Ati “ Uku kwibuka kuzahora iteka kugarura intekerezo zibabaje.”

Mu gihe Amerika yibuka abayo bahitanywe n’igitero cy’indege cyagabwe n’ibyibehe ubu hakaba hashize imyaka 20, Abongereza bo barashima Imana yabafashije kuvumbura ibitero 31 bifite ubukana nk’ubwicyagabwe muri Amerika.

Ken McCallum uyobora Ishami ry’ubutasi bw’u Bwongereza rishinzwe gucungira amahanga hafi ryitwa MI5 yatangaje ko abakozi b’Ikigo ayobora bavumbuye kandi baburizamo ibitero 31 byari bifite ubukana nk’ubwicyagabwe muri Amerika mu mwaka wa 2001.

Ibyihebe byibasiye Amerika byari byoherejwe na Oussama Bin Laden waje kwicwa n’ingabo z’Amerika zimusanze muri Pakistan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger