AmakuruAmakuru ashushye

Ubutumwa bwa Perezida Kagame nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye urwaye Coronavirus

Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima itangaje ko umuhinde wari uvuye Mobai yageze mu Rwanda nyuma y’iminsi mike bakamusuzuma bakamusangamo Coronavirus , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageneye abanyarwanda ubutumwa anabasaba kutagira impagarara kuko ntacyo zafasha.

Ubwo butumwa buragira buti:

” Ubutumwa Perezida Kagame yatangaje nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wafashwe na #COVID19

Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Dr Tedros na WHO bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.

Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye #COVID19. Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.

Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa).

Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.

Perezida Paul Kagame.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger