AmakuruAmakuru ashushye

Ubutumwa bwa Perezida Kagame na Abiy Ahmed bageneye Cyril Ramaphosa urwaye Covid-19

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa ari mu kato I Cape Town nyuma yo gusangamwo COVID19 nyuma  yo gusuzumwa Covid-19  n’itsinda bari kumwe inshuro nyinshi mu gihe bari mu ruzinduko mu bihugu bine (4) byo muri Afurika y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize.

Perezida Ramaphosa, ubundi ngo wamaze guhabwa inkingo zose za Covid-19, yatangiye kwiyumva nabi ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Uwo muyobozi ufite imyaka 69, ubu ari mu kato, akaba arimo kwitabwaho n’ibitaro bya gisirikare by’aho muri Afurika y’Epfo (South African Military Health Service).

Perezida wa Repubulika y’I u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n’abarimo Dr Abih Ahmed usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu kwifuriza Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo gukira vuba.

. Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yamwifurije gukira vuba. Ati: “Ndifuza umuvandimwe wanjye Cyril Ramaphosa gukira vuba.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na we yifashishije Twitter yatambukije ubutumwa bugira buti: “Ndagira ngo nifurize umuvandimwe wanjye Cyril Ramaphosa gukira vuba.”

Ubu inshingano ze zose nka Perezida, ngo zirimo gukorwa na Visi Perezida we, David Mabuza, akaba agomba kuzikora muri iki cyumweru cyatangiye uyu munsi. Perezidansi ya Afurika y’Epfo ntiyigeze itangaza niba Perezida Ramaphosa yanduye Virusi nshya ya Coronavirus yiswe ‘Omicron’.

Perezida Ramaphosa yaherukaga gusimburwa by’agateganyo muri Nyakanga 2021 ubwo yari agiye kwitabira umuhango wo gushyingura Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Zambia.

Icyo gihe Ramaphosa yahaye iyi nshingano Minisitiri w’Uburezi bw’Ibanze, Angie Motshekga. Yagombaga gusimburwa na Mabuza nk’uko itegeko ribiteganya, ariko Visi Perezida na we yari mu bitaro mu Burusiya.

Muri iki gihe, igihugu cya Afurika y’Epfo ihanganye na virusi ya Coronavirusi yihinduranyije ya Omicron nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri icyo gihugu.

Abagera kuri 70% by’abarwayi ba Covid-19 bashya, bivugwa ko banduye virusi nshya ya Omicron. Gusa ngo abenshi muri abo banduye Covid-19 muri iyi minsi, usanga bafite ibimenyetso byoroheje, ku buryo ngo abakeneye gushyirwa ku mashini zibongerera umwuka usanga ari bakeya cyane.

Cyril Ramaphosa na Dr Abiy Ahmed
Ubutumwa bwa Perezida Kagame
Perezida Cyril Ramaphosa na Paul Kagame

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger