Amakuru ashushyePolitiki

Ubutumwa bwa perezida Kagame ku bataranyuzwe n’imbabazi perezida Macron yasabiye i Kigali

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yabwiye abataranyuzwe n’imbabazi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasabiye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriye ko mu buzima ibintu bitagenda neza uko ubyifuza ijana ku ijana.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amagambo perezida Macron yavuze ari ukuri.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yabajijwe uko yakiriye amagambo ya Macron n’agaciro yayahaye,asubiza ko nubwo urugendo rukiri rurerure amagambo ya Macron ari ukuri kuzifashishwa mu gukomeza kuzahura umubano.

Yagize “Ntushobora kubona ibyo ushaka mu buryo bwuzuye 100%, ubuzima niko bumeze. Ibyo Macron yavuze ni ukuri. Kwemera uruhare ni ikintu gikomeye.

Tugomba kumva neza aho tuvuye, imyaka 27 irashize duhuye n’aya mahano, abantu barahizwe baricwa nk’uko mubizi. Kuba Macron yaje akavugira ijambo rye ahantu hari ikimenyetso cy’ibyabaye ntiyabikoreye ubusa. Yabivuganye amarangamutima.”

Nubwo hari abantu bavuga ko ibyo yavuze bidahagije, Perezida Kagame yasobanuye ko icyo aha agaciro ari intambwe Macron yateye asura u Rwanda. Ku bwe ngo abantu ntibashobora kunyurwa ku rugero rungana, ikindi ni uko ngo urugendo rwo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi rudahagarariye aho.

Ati “Umuhate we watumye ibintu bigera ku rwego nishimira. Ni icyerekezo cyiza tugomba gukomeza, ntabwo turasoza urugendo, tuzakomeza, turi mu nzira nziza. Ku bwanjye kwemera uruhare ni ikintu gikomeye.”

Ibi ariko ntibivuze ko yanyuzwe 100% nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gusesengura ibifatika n’ibidafatika ahubwo nk’umunyapolitiki ngo hari uburyo bwo kuganisha ibintu aho bikwiye kugana kandi amateka “ntareberwa mu cyerekezo kimwe.”

Ati “Sinanyuzwe 100%. Nta muntu unyurwa 100%; ubuzima niko bumera, tugomba gukomeza kubaho twifashishije ibyo dufite, ibyo twabonye. Haracyari ibyo gukora, nta ‘formule’ ihari kugira ngo tubone ibisubizo.”

Ku bandi bavuga ko imbabazi Macron yasabye zidahagije, Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kubaha uburyo babonamo ibintu. Ati “Niko bigenda mu buzima hari abantu batajya banyurwa. Haracyari ibyo gukora, nta ‘formule’ ihari kugira ngo tubone ibisubizo, tugomba kureba ibintu mu buryo bwagutse.”

“Ku bijyanye n’ingaruka byatugizeho icyo navuga ni uko aho twavuye ari kure, hari abagizweho ingaruka mu buryo ndengakamere, turabatekereza, agahinda kabo turakumva ariko murabizi niko ubuzima bumeze. Mu buzima ntabwo ibintu bitungana.”

Kuwa Kane ubwo yari i Kigali,Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi,asaba imbabazi abarokotse Jenoside ndetse yemera n’uruhare rw’ubufaransa muri Jenoside.

Ati “Mpagaze aha nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu. Kwemera ibyabaye, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside uzacika ubutabera.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger