AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa bwa Igor Mabano warokotse impanuka yakoze mu minsi ishize

Igor Mabano umuhanzi ubarizwa muri Kina Music  mu minsi ishize  yakoze impanuka y’imodoka Imana  ikinga ukuboko ntiyamuhitana gusa akomereka  akaboko, uyu muhanzi arashima Imana yamutabaye aho avuga ko yamukuye ahantu hakomeye umwana w’umuntu atakwikura.

Igor yakoze impanuka taliki ya 13 Ukwakira 2019, ari mu muhanda wa Huye-Kigali ageze i Kinazi yenda kwinjira mu Karere ka Nyanza avuye gusura abanyeshuri ku ishuri. Nyuma yo kurokoka impanuka Igor Mabano yashimye Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

 “Icyumweru gishize Imana yaraturinze mu uburyo bukomeye hamwe n’umuntu atakwikura, niho Imana yadukuye turayishima.

“Turiho nta numwe byakomeye ngo bibe ibibazo ngo bigere kure ,nta nkuru y’urupfu yabayeho Imana iracyadufitiye Imigambi.

“Mwarakoze mwese abadusuye, abatubaye hafi hamwe n’abakunzi banjye bose muri rusange Imana ibahe umugisha.”

Igor Mabano yavuze ko imodoka yari atwaye yakatiraga iyari imusatiriye, agonga ikamyo arenga umuhanda ariko yaba we n’abo yari atwaye ntawahasize ubuzima, gusa barakomeretse.

akomeretse ku kaboko gusa
Imodoka barimo ni uku yangiritse

Igor Mabano arashima Imana yamurinze mu mpanuka yakoze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger