AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ubutaliyani: Ikipe iherutse kunyagirwa ibitego 20-0 yirukanwe muri Shampiyona

Pro Piacenza yo mu gihugu cy’Ubutaliyani iherutse kunyagirwa uruhuri rw’ibitego 20-0, yirukanwe muri Shampiyona nyuma gushinjwa n’andi makosa arimo kutishyura abakinnyi bayo.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani yirukanwe muri iki cyiciro cya Serie C, nyuma yaho ku cyumweru ikinishije abakinnyi barindwi ari nabyo byayibereye intandaro yo gutsindwa nk’itari mu kibuga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje iyi kipe yananiwe guhemba abakinnyi bayo,bituma bose bigendera niko gutangira guhiga abana b’ingimbi bo kuyifasha gukina imikino itandukanye yari iteganyijwe.

Mu ngimbi yashakishije yabashije kubona barindw bonyine yahise ishora mu kibuga batsindwa na Cuneo ibitego 20-0 birimo 16-0 yatsinzwe mu gice cya mbere.

Aba bakinnyi barindwi Pro Piacenza yakinishije ubwo yakinaga n’ikipe ya Cuneo, bari ingimbi, ndetse kapiteni wayo Nicola Cirigliano w’imyaka 18 y’amavuko yakinaga anabifatanya no kuba umutoza.

Mbere y’uwo mukino wo ku cyumweru, iyi kipe yari imaze kunanirwa kwitabira imikino itatu ya shampiyona ndetse yafashe umwanzuro wo gukinisha aba bana kuko iyo isiba uwa gatatu yari kwirukanwa none byarangiye biyibayeho.

Imwe mu mikino iyi kipe yagombaga gukina bikarangira isubitswe bitewe n’ikibazo cyo kubura abakinnyi bayifasha harimo uwo yagombaga guhura na Pisa wagombaga kuba taliki ya 13 Gashyantare 2019, uwa Novala ndetse na Virtus Entella.

Pro Piecenza yirukanwe muri Shampiyona nyuma yo gutsinwa ibitego 20-0

Twitter
WhatsApp
FbMessenger