AmakuruAmakuru ashushye

Ubutaliyani bwaguye ingamba za karantine mugihugu hose mukurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus

Guverinoma y’Ubutaliyani yatangaje ingamba zidasanzwe zo kwirinda coronavirus.

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’intebe Giuseppe Conte yatangaje ko igihugu cyose ari “agace gatukura”, bivuze ko abantu bagomba kuguma mu rugo uretse kujya ku kazi cyangwa impamvu byihutirwa.

Mu kiganiro kuri televiziyo, Conte yavuze ko umubare w’abantu wiyongera ndetse n’abantu bari mu bitaro bisaba ko hashyirwaho ingamba zikarishye kuruta izifashwe mu mpera z’icyumweru.

Ibi byatangajwe nyuma yuko hamaze kugaragara abarenga 9000 bafite iyo virusi n’abapfuye bagera kuri 463.

Intara ya Roma yategetse akato kubantu bose bahageze bari mu turere tw’ibyorezo mu byumweru bibiri bishize. Abarenga ku mategeko bashobora gufungwa amezi atatu.

Byavuye kuri npr.org byandikwa na Vanessa Romo and Sylvia Poggioli
Twitter
WhatsApp
FbMessenger