AmakuruImyidagaduro

Ubutabera bwa Suede bwakatiye umuraperi ASAP Rocky gufungwa imyaka 2 isubitswe

Umuraperi Rakim Mayers wamamaye nka ASAP Rocky, uri mu bakomeye mu muziki wo muri Amerika, yakatiwe gufungwa imyaka 2 isubitswe n’ubutabera bwo muri Suede nyuma yo  yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutarage muri Suede.

 

Igifungo cy’imyaka 2 isubitswe, bisobanuye ko igihe cyose uyu muraperi yazongera gukora icyaha nk’icyo yakoze, akagikorera muri Suede azahita afungwa imyaka 2 nta bundi busobanuro.

Taliki  30 Ka mena 2019, ASAP  w’imyaka 30 yagaraye akubita umusore witwa Mustafa Jafari(yaje no kumukomeretsa) muri Suede, taraiki ya 3 Nyakanga 2019 aza gutabwa muri yombi we n’abandi batatu bari kumwe harimo n’umurinzi we.

Uyu murinzi we nyuma y’igihe gito yaje kurekurwa. ASAP Rocky yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa aho yavugaga ko yarwanye yitabara ko uwo musore ari we waje abendereza.

Ubushinjacyaha bukaba bwari bwaramusabiye gufungwa amezi 6 kimwe n’abo bari kumwe bose.

Nk’uko CNN dukesha iyi inkuru ibivuga, Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Stockholm, muri Suede, uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2019, bwasanze Rocky ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 isubitswe.

Ubwo hasomwaga uru rubanza ASAP na bagenzi we ntibari bahari kuko nyuma y’uko bivuzwe ko Perezida wa Amerika, Donald Trump yaba yarasabye ko barekurwa, bahise barekurwa basubira muri Amerika mbere y’uko urubanza rusomwa.

ASAP Rocky yahawe gasopo yo kurwanira ku butaka bwa Suede

Reba indirimbo ya ASAP Rocky ft Drake, 2 Chainz, Kendrick Lamar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger