AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko yo kurekura Diane Rwigara na Nyina

Nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’uko Diane Rwigara n’umubyeyi webagizwe abere n’urukiko, umushinjacyaha mukuru, Mutangana Jean Bosco, yemeje ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’imikirize y’urubanza bukaba buzajuririra icyemezo urukiko rukuru rwafashe cyo kubarekura.

Kuwa 6 Ukuboza 2018, nibwo Nshimiyimana Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara bahanaguweho ibyaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira no guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, yanzura ko ku birego byose, urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite rwemeza ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko  busanzwe bwemera imikirize y’urukiko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Yagize ati Ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Tuzajuririra kiriya cyemezo. Nubwo twubaha ibyemezo by’inkiko ariko turi ababuranyi bahagarariye Sosiyete Nyarwanda, itifuza ko ibyaha bikorwa. Ubushinjacyaha nyuma yo gusubiramo urubanza twasanze tuzatanga ikirego mu Urukiko rw’Ubujurire.”

Yavuze ko bumva ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byari bihagije kuko Diane Rwigara na Nyina baregwaga ibyaha bidasanzwe kandi biremereye.

Yakomeje agira ati Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uburyo urukiko rwasobanuye ibimenyetso bwatanze. Dutekereza ko tudakwiye kugarukira hariya hejuru y’ibimenyetso simusiga twari dufite ku byaha biremereye. Tumaze gusesengura umwanzuro w’urukiko, turacyafite igihe dushingiye ku ngingo ya 176 mu Itegeko Nshinga iduha iminsi 30.”

Yongeyeho ati “Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire ruzemera ubusabe bwacu hanyuma rugafata icyemezo. Nibwo twaba tunyuzwe mu gihe rwatanga umurongo, tubona ariwo ukwiriye kuba unoze kurusha uw’urukiko rwabanje.”

Yavuze ko ingingo zitanyuze Ubushinjacyaha zizasobanurirwa mu rukiko mu gihe ubujurire buzaba bwemewe.

Urubanza rwa Diane Rwigara, umubyeyi we n’abo bareganwaga, rwagarutweho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abasenateri muri Amerika basabye ko u Rwanda rwitondera imikirize yarwo.

Mutangana yavuze ko asanzwe afite inshingano zo kureba niba urubanza rwaciwe neza cyangwa rutaciwe neza, bityo we akaba abona urubunza rwararangiye hakiri urujijo rugomba gukurwaho.

Yagize ati Nk’Umushinjacyaha Mukuru mfite inshingano zo kureba urubanza rutaciwe neza, ntekereza ko uburyo rwaciwe rwasize ibyuho bikeneye kuzuzwa, nkasaba Urukiko Rwisumbuye kongera gusuzuma icyo cyemezo. Ngiye kureba ko ninjurira bizatera ikibazo ku gihugu, naba ngiye kwambara umwambaro utari uwanjye.”

‘‘Imibanire y’ibihugu igengwa na dipolomasi na politiki. Njye sindi umuvugizi wa Leta, nshinzwe gukurikirana ibyaha no kubishinja mu nkiko.”

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017, urubanza rwabo rumaze umwaka umwe n’amezi 2 arengaho iminsi 13 rukurikiranwa n’ubutabera.

Diane Rwigara na Nyina bamaze umwaka urenga bakurikiranwa n’urukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger