AmakuruAmakuru ashushye

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra ibyo kugira abere abo kwa Rwigara

Ubushinjacyaha bukuru bwahagaritse ibyo kujuririra ibyo kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara nkuko bitangazwa n’ Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda Faustin Nkusi.

Faustin Nkusi avuga ko icyemezo cyo kuzajuririra kugira abere Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara  bakiretse ku inama bagiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye.

Faustin Nkusi ati: “ Twari twiteguye kujurira ariko twasanze hari ibyo itegeko nshinga ritatwemerera kandi tubigirwamo inama na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnson Busingye bityo turabihagarika.”

Minisitiri Busingye yemeje ko koko basanze nta nyungu Leta yakura mu kujuririra kiriya kemezo avuga ko byaba byiza birinze kubikora kugira ngo bitazapfusha ubusa umutungo wa Leta.

Ati: Ibyo urukiko rwemeje birahagije urebye uko ibintu byagenze. Nta mpamvu yo gusesagura umutungo wa Leta kandi hari ibindi bifitiye abaturage akamaro wakoreshwamo.”

Adelini Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bagizwe abere ku byaha birimo gushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda  no gukurura amacakubiri.

Nyuma y’icyemezo cyokugirwa abere gitangajwe mu mpera zu mwaka 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye itangazamakuru ko urwego ayoboye ruzajuriria kiriya kemezo.

Ingingo ya 145 y’Itegeko nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 ivuga ko ku byerekeye kujuririra ibyaha, Minisitiri w’ubutabera ari we ugena umurongo wabyo, mu nyungu rusange z’abaturage, akawumenyesha umushinjacyaha mukuru undi nawe akawukurikiza.

 

The New Times

Twitter
WhatsApp
FbMessenger