AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uburusiya bwongeye gutabara Koreya ya Ruguru buyoherereza inkingo za COVID-19

Leta y’Uburusiya yongeye kwemerera Korea ya Ruguru inkingo za COVID19, muri iki gihe Isi yose ihangayikishijwe n’igikorwa cyo gukingira abanecyo kugira ngo abaturage basubire mu buzima busanzwe.

Nyuma yahoo Koreya ya Ruguru yemereye ko ubwandu bwa COVID19 buhari , Mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru i Pyongyang hakiriwe inkigo za Coronavirus ndetse n’izindi mfashanyo zaturutse mu Burusiya .

Ibi bibaye mu gihe Kim Jong-un yaramaze kwemera ko igihugu cye kizahajwe n’ubukene bw’ibiribwa, avuga ko ibintu “bimeze nabi”.muri iki gihugu ayoboye.

Kim yaburiye abanyagihugu ababwira ko bagomba kwitegura ibihe bibi cyane, ibihano iki gihugu cyafatiwe mu by’ubukungu biravugwa ko aribyo byateje ibibazo muri iki gihugu cy’ugarijwe n’inzara muri iki gihe.

Uburusiya bwabwiye Koreya ya Ruguru ko “atari bose bashobora kwihanganira izi nkingo nk’izi zitari zakataraboneka kandi zikomeye gutya “,.

Ejo ku wa gatatu hashize minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya Sergey Lavrov, yavuze ko Moscou yemereye Koreya ya Ruguru inking nyinshi cyane .mugihe yaba kizikeneye.

Korea ya Ruguru ntikunze gutangaza uko ubuzima mu gihugu bwifashe , ndets en’ibijyanye na COVID ntiyigeze ikunda gutanga amakuru yayo, ndetse yamaze igihe kinini ivuga ko nta bwandu buhari.

Usibye Uburusiya , Ubushinwa na Korea y’Epfo nibyo bihugu biherutse kwemerera Korea ya Ruguru ubufasha mukuba inking za COVID19.

Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger