AmakuruAmakuru ashushye

Uburusiya bwigambye gukubitira Ukraine mu gafuka bukanafata abasirikare bayo benshi

Uburusiya bwatangaje intsinzi mu rugamba rwabwo rwari rumaze amezi rwo kwigarurira umujyi wo muri Ukraine uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko abarwanyi ba nyuma barwanaga ku ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal rwo muri uwo mujyi, ubu bishyize mu maboko yabwo.

Mu gihe cy’amezi, abo barwanyi bari baraheze mu buvumo bwo muri iyo nyubako iri ku buso bwa kilometero kare 10, bibuza Uburusiya kwigarurira byuzuye uwo mujyi.

Uko kuhava kwabo ko ku wa gatanu, gusoje igotwa rya mbere ryangije byinshi muri iyi ntambara, ubu Mariupol ikaba ari amatong (yarasenyutse).

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko uwo mujyi n’urwo ruganda rw’ibyuma ubu “byabohowe byuzuye” nyuma yuko abasirikare 531 ba Ukraine bavuye muri urwo ruganda.

Mu itangazo, iyo minisiteri yongeyeho iti: “Ibice byo munsi y’ubutaka…, aho intagondwa zari zihishe, biragenzurwa byuzuye n’ingabo z’Uburusiya”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abarwanyi ba nyuma bari basigaye barwana kuri urwo ruganda bahawe uruhushya rwo kuhava.

Mbere yaho ku wa gatanu, yabwiye televiziyo yo muri Ukraine ati: “Uyu munsi abahungu bakiriye [babonye] ubutumwa busobanutse bahawe n’ubuyobozi bwa gisirikare ko bashobora gusohoka bakarokora ubuzima bwabo”.

Imodoka ya bisi itwaye abasirikare ba Ukraine bashyize intwaro hasi, ibakura mu ruganda rwa Azovstal, irinzwe n’abasirikare, ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa gatanu

Hari hashize ibyumweru uruganda rwa Azovstal rwaragoswe.

Abasirikare b’Uburusiya babujije imfashanyo iyo ari yo yose kwinjira muri urwo ruganda, barurasaho ibisasu bakoresheje indege ndetse basaba abarwanyi ba nyuma bari barusigayemo gushyira intwaro zabo hasi.

Benshi mu bari baraheze muri urwo ruganda bari abaturage b’abasivile, barimo abagore n’abana ndetse n’abageze mu zabukuru.

Muri uku kwezi kwa gatanu, barahungishijwe bose nyuma y’ibiganiro byamaze ibyumweru, byakoreshejwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) hamwe n’umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge.

Ariko kuba abarwanyi ba Ukraine barwanaga kuri urwo ruganda bari barakomeje kwanga gushyira intwaro hasi, byatumye Uburusiya budashobora gutangaza ko bwigaruriye byuzuye uwo mujyi w’ingenzi wo ku cyambu.

Ku Banya-Ukraine benshi, byanatumye abarwanyi bo mu ruganda rwa Azovstal bahinduka intwari z’igihugu zigaragaza ikimenyetso cyo kwirwanaho gukomeye kw’iki gihugu ku gitero cyagabweho n’Uburusiya.

Uburusiya buvuga ko abarwanyi 531 ba Ukraine bari basigaye muri urwo ruganda bishyize mu maboko yabwo ku wa gatanu

Komanda w’abo barwanyi yavuze ko abakomeretse bose batwawe n’imodoka za bisi n’imbangukiragutabara (ambulances) z’Uburusiya.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko uko kuhava kw’abo barwanyi ko ku wa gatanu, gusobanuye ko abarwanyi 2,439 ba Ukraine bose hamwe ubu bamaze kwishyira mu maboko yabwo bavuye muri urwo ruganda rw’ibyuma kuva mu minsi ya vuba aha ishize.

Uburusiya nta makuru bwatanze bw’aho abo basirikare bahavuye ku wa gatanu bajyanwe, ariko bisi zahakuye ababanje zerekeje mu bice bigenzurwa n’Uburusiya.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko abo basirikare bazafatwa “mu buryo buteganywa n’amategeko mpuzamahanga”, ariko hari impungenge ku kizababaho nibakomeza kuguma mu maboko y’Uburusiya.

Uburusiya buvuga ko ubu uruganda rw’ibyuma ruri mu maboko ya bwo

Inkuru ya BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger