AmakuruPolitiki

Uburusiya bwatsinzwe mu matora y’umukuru wa Interpol

Polisi mpuzamahanga ya Interpol yatoye Umunya-Koreya y’epfo Kim Jong-yang nk’umuyobozi mukuru wayo, iburizamo umukandida wari watanzwe n’Uburusiya ushinjwa gukoresha nabi ububasha bw’uru rwego bw’inyandiko zo guta muri yombi abacyekwaho ibyaha.

Kim Jong Yang atorewe uyu mwanya mu matora yabereye i Dubai kuri uyu wa Gatatu mu nama ya 87 y’Inteko Rusange ya Interpol, yahurije hamwe abagera ku 1000. Kim yatorewe imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’Umushinwa, Meng Hongwei, uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa ruswa birangira yeguye.

Bwana Kim w’imyaka 57 y’amavuko, yatowe n’ibihugu binyamuryango bya Interpol 194, yatsindiye uyu mwanya ahigitse Umurusiya Alexander Prokopchuk, urambye muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya, wafatwaga na benshi nk’ufite amahirwe menshi yo kwegukana uwo mwanya.

Hari ibyavuzwe ko hari  impungenge zuko iyo Prokopchuk atsinda aya matora yashoboraga kwifashisha uwo mwanya w’ubuyobozi mu kwibasira abatavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Aya matora abaye akurikira iburirwa irengero ry’Umushinwa Meng Hongwei wahoze ari umuyobozi mukuru wa Interpol, waburiwe irengero ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Nyuma yaho Ubushinwa bwatangaje ko ari bwo bwamutaye muri yombi, buvuga ko akurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Umunya-Koreya y’epfo Kim Jong-yang  niwe mu muyobozi mukuru wa  Interpol
Twitter
WhatsApp
FbMessenger