AmakuruAmakuru ashushye

Uburayi n’Amerika banenze polisi ya Israel yakubise iz’akabwana abari bagiye gushyingura

Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi ejo kuwa gatandatu bamaganye ibyakozwe n’abapolisi ba Isirayeli ubwo biraraga mu Banyepalistina bwanyuraga i Yerusalemu bahetse umurambo w’umunyamakuru Shireen Abu Akleh, bakabakubita.

Abari batwaye isanduku irimo umurambo babuze gato ngo bayirekure kubera uburibwe bwa za ndembo bakubitwaga.

Kuwa gatanu abantu babarirwa mu bihumbi bazimagije igice gikuru cy’umurwa wa Yerusalemu bahujwe no gushyingura uwo munyamakuru wa Al Jazeera wari inararibonye mu mwuga. Amaze iminsi ibiri aguye mu gitero Isirayeli yagabye muri Cisjordaniya.

Amashusho yatambutse kuri za televiziyo yerekanye abari batwaye isanduku irimo umurambo wa Abu Akleh bakirana no kuyikomeza ngo ititura hasi mu gihe abapolisi babasatiraga bakaraga za ndembo, basumira abaje gushyingura bakabambura amabendera ya Palestine.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko “yahangayikishijwe cyane” n’ayo mashusho mu gihe Ubumwe bw’Ubulayi bwavuze ko ‘bwatangajwe n’ikoreshwa ry’ingufu zitari ngombwa”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger