Amakuru ashushyeUmuco

Uburanga bw’abatsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019-AMAFOTO

Ijonjora ry’ibanze ry’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.

Ni ijonjora ryabereye muri Credo Hoteli iri mu mujyi wa Huye hafi neza ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Abakobwa 67 ni bo bari biyandikishije ariko 20 bonyine ni bo bujuje ibisabwa baciye imbere y’abagize akanama nkemurampaka, muri aba 20 icumi bonyine ni bo batsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019.

Abo ni Uwase Nadine No.7 , Uwihirwe Roseylene No.16 , Umukundwa Clemence No.5,  Mutoni Oliver No.10,  Uwase Muyango Claudine No.2 , Niyonsaba Josiane No.18,  Teta Fabiola No.15,  Umurungi Sandrine No.9,  Uwicyeza Pamella No.11  na Tuyishimire Vanessa No.20.

Irushanwa rirakomeza kuri iki Cyumweru I Kayonza hatorwa abakobwa bazahagararira intara y’Iburasirazuba , I Kigali.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.
Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Abakobwa bakomeje

 

Mutoni Oliver
Niyonsaba Josiane
Teta Fabiola
Tuyishimire Cyiza Vanessa
Umukundwa Clemence
Umurungi Sandrine
Uwase Muyango Claudine
Uwase Nadine
Uwicyeza Pamella
Uwihirwe Roseylene
Twitter
WhatsApp
FbMessenger