AmakuruAmakuru ashushye

Ubuhamya bwa Mamashenge wafotowe ari iruhande rw’imirambo y’ababyeyi be n’abandi Batutsi 5000 ku Kiriziya ya Ntarama

Marianne Mamashenge wari umwana w’imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye i Ntarama mu Bugesera, ababyeyi be bishwe areba, ariko ku bw’amahirwe we ararokoka, none ubu ni umubyeyi w’abana babiri.

Muri iyi minsi, ubuhamya bwe bwagiye buhererekanywa cyane mu kavidewo kafashwe n’abanyamakuru b’abanyamahanga icyo gihe. Aba banyamakuru bamusanze iruhande rw’imirambo y’ababyeyi be bari bamaze iminsi bicanywe n’abandi Batutsi ibihumbi bitanu ku Kiriziya ya Ntarama.

Abo banyamakuru ngo bamusabye kubavugisha maze abaha amakuru ku byabaye ku muryango we agira ati “Papa baramurashe na ho mama baramutemye n’umupanga”.

Ibyo yabivugaga kandi anabereka imirambo y’ababyeyi be. Mama we bamwica, yari yamwiziritseho n’igitenge kugira ngo bataza kuburana, kuko yari muto.

Yaraberetse ati “Uriya ni papa na ho mama na we ari hariya”.

Bahamusanga, yari yacitse abamurera, kuko ngo yumvaga kwibera iruhande rw’ababyeyi be, n’ubwo bari bapfuye ari byo bimuha amahoro.

Agira ati “Nakundaga gucika abo mu muryango wari wanyakiriye nkajya kuba ndi aho bari kuko numvaga bimeze nk’aho twari turi kumwe bakiri bazima”.

Mamashenge utuye i Ntarama mu Mudugudu wa Rugarama, yibuka bike mu byo yabonye muri Jenoside kuko yari akiri muto cyane, yari afite imyaka itanu, icyakora yibuka ibihe bikomeye yaciyemo mu buzima bwe, ari we, ari n’umuryango we.

I Ntarama mu Mudugudu wa Rugarama, Mamashenge atuye mu mudugudu mwiza w’icyerekezo ugizwe n’inzu 30, aho abana n’abana be babiri, ari naho twaganiriye atubwira ibyamubayeho we n’umuryango we, ku buryo burambuye.

Agira ati “Byatangiye ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga ku ya 6 Mata 1994. Ndibuka ko ababyeyi banjye bahise bavuga ngo ibi bintu ntidushobora kubirokoka nk’Abatutsi”.

Abo babyeyi babivugaga babizi kuko bukeye ku ya 7 Mata 1994, bamwe mu baturanyi babo b’Abahutu batangiye kubahinduka badukira inzu z’Abatutsi batangira kuzitwika.

Ni bwo umuryango we; abana icyenda n’ababyeyi babo Alphonse Kagenza na Anastasie Mukagaga bahunganye n’abaturanyi bose bari batangiye guhigwa, bajya kuri kiriziya ya Ntarama bizeye umutekano.

Kuba Jenoside yarahise yitabirwa vuba mu Bugesera, si igitangaza. Mu 1992, n’ubundi muri kariya karere habereye igeragezwa rya Jenoside aho umubikira w’Umutaliyani, Tonia Locatelli, yishwe bamuhora kugirira neza Abatutsi no kugerageza kubahisha kubera ubumuntu.

Icyakora muri rusange, mu magerageza ya Jenoside yabaye mu Rwanda kuva muri za 1960, Abatutsi ngo bahungiraga kuri za Kiriziya bakarokoka, ariko muri 1994, Kiriziya na zo zahindutse amabagiro.

Kandi koko, nk’uko Mamashenge abivuga, ku itariki 8 Mata 1994, Interahamwe zateye Abatutsi ku kiriziya, zitangira kubicisha za gerenade n’amahiri ndetse n’izindi ntwaro, zaba imbunda ndetse n’intwaro za gakondo. Icyo gihe, haguye abatutsi ibihumbi bitanu.

Agira ati “Ku itariki ya 8 Mata twari tukiri aho ku kiriziya, interahamwe zaraje ziba zifashe mama kandi twari turi kumwe, cyane ko yari yanyiziritseho akoresheje igitenge cye ngo ntaza kubura. Bahise bamuca ijosi bakoresheje umupanga, amaraso ye aba anyuzuyeho”.

Mamashenge ibyo abyibuka nk’aho byabaye ejo bikamuhungabanya, cyane.

Yongeraho ati “Nahise ngwana hasi n’uwapfuye, ariko abicanyi ubwo bibwiye ko nanjye napfuye bitewe n’amaraso ya mama yari yanyuzuyeho”.

Avuga kandi ko na se yari yarasiwe aho ahita apfa, kimwe na basaza be babiri.
Mamashenge yakomeje kuguma muri iyo mirambo n’ubwoba bwinshi ndetse n’agahinda ko kubura nyina muri ubwo buryo bw’urupfu ndengakamere.

Abarokotse icyo gitero bahise bahungira mu gishanga cy’inzitane cy’Akagera ariko basiga uwo mwana aho, gusa bamwe b’abihare baje kugaruka kureba ko hari ababo baba bakirimo akuka ngo barebe uko na bo babacikisha bagahungira mu rufunzo rw”Akagera.

Gusa ngo ryari ihurizo rikomeye kuko interahamwe na zo zakomezaga kuzenguruka aho iyo mirambo iri kugira ngo zumve ko hari abakirimo umwuka zibahorahoze.

Icyakora Mamashenge ngo yaje kumva ijwi ararimenya, rikaba ryaragiraga riti “Nta muntu uri hano ukiri muzima”? Ngo yahise yinyeganyeza nuko uwo muntu aba aramuteruye aramujyana, by’amahirwe babona bageze muri cya gishanga cy’Akagera aho abandi Batutsi bari bihishe.

Inkuru zivuga Jenoside yakorewe abatutsi mu Bugesera, zerekana ko Abatutsi bahungiye mu rufunzo rwa Nyabarongo bahahuriye n’ibibazo byinshi, aho bahagangana n’ibitero by’interahamwe na byo bitaboroheye ndetse byahitanye benshi kuko barwanishaga amabuye, na ho interahamwe zifite imbunda zibarasa. Hari n’abarohamye mu mazi bagerageza kwambuka.

Inkotanyi ni zo zaje kubatabara, Mamashenge akaba atekereza ko bahamaze iminsi yaba nk’Ukwezi. Icyo gihe ngo yari araye ameze nabi.

Na mbere y’uko bakurwa mu gishanga n’Inkotanyi, Mamashenge ngo yakundaga kwibeta abandi akajya kureba imirambo y’ababyeyi be, gusa ngo rimwe interahamwe zaramubonye, ati “Zahise zinyirukankana n’ubuhiri, zibonye nzisize ziranyihorera”.

Nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi, Mamashenge yaje guhura n’abavandimwe be batatu, ariko na bo ngo yakundaga kubacika akajya i Ntarama ahari imirambo y’ababyeyi be, ku buryo ngo hari n’ubwo yanahararaga.

Aho ngo ni ho ba banyamakuru bamufashe akavidewo bamusanze yicaye iruhande rw’imirambo y’ababyeyi be, hagati y’ibihumbi by’indi mirambo.

Nyuma ya Jenoside, Mamashenge yarerewe kwa se wabo wamufashije mu bijyanye n’uburezi abifashijwemo n’Ikigega cyo gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

Yatangiye kwiga amashuri abanza i Ntarama, nyuma ajya mu mashuri yisumbuye aho yize Ubunyamabanga, hanyuma atangira kaminuza mu ishami ry’Ubukungu.

Gusa ngo yaje guhagarika atarangije, kuko ngo yashakaga kujya gukora ngo ashake ubuzima bwe n’ubw’abana be.

Mamashenge ngo ntajya yita cyane ku bamwiciye umuryango, kuko we yahisemo gukomeza n’ubuzima bwe, icyakora arabagaya.

Ati “Sinshaka kuba imbohe y’amateka, ndashaka gukomeza kandi nzi ko imbere hanjye ari heza. Abacitse ku icumu ntitugomba kumva ko ibyacu byarangiye. Imana ifitiye umugambi buri umwe muri twebwe”.

Ikindi ngo ako kavidewo aragakunda cyane kuko agira ati “Gatuma niyumva nk’aho ndi kumwe n’ababyeyi banjye, mbese numva narabashyinguye mu mutima wanjye. Icyakora birankomeza iyo mbonye umwanya wo kujya gushyira indabo aho baruhukiye”.

Kuva ku ya 14 Mata 1995, Ntarama yabaye rumwe mu nzibutso esheshatu za Jenoside zo ku rwego rw’igihugu. Aho kandi hari imyenda n’ibindi bintu abiciwe kuri kiliziya bari bafite, ngo bikazahora biri ahagaragara nk’uko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ibivuga.

Kanda hano wumve ikiganiro Kigali Today yagiranye na Mamashenge

Iyi nkuru ni iya Kigali Today
Twitter
WhatsApp
FbMessenger