AmakuruImyidagaduro

Ubufaransa: Umuraperi ukomeye akurikiranweho kwica umuntu

Umuraperi wari umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera injyana ye yihariye yiganjemo iya Kinyafurika akoresha akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko wapfuye azira guhondagurwa inkoni nyinshi na gatsiko k’insoresore zirimo n’uyu muraperi.

MHD w’imyaka 24 y’amavuko wari umaze kumenyekana cyane mu bwoko bw’indirimbo za Afro-Trap ashinjwa kuba ari umwe mu bagaragaye mu rugomo rwakorewe nyakwigendera.

MHD avuga ko akomeje gushinjwa n’inzego z’umutekano kuba mu gatsiko kabakubise kandi mu byukuri atarigeze abatera ingabo mu bitugu muri cyo gikorwa cyo guhohotera ubuzima bw’uwo musore witabye Imana taliki ya 6 Nyakanga 2018.

Umuyobozi wa Polisi avuga ko uru rugomo rwakorewe uyu musore, rwari rugizwe n’abasore baturutse muduce dutandukanye two muri iki gihugu harimo abo mu Karere ka 19 ari nako MHD barizwamo hamwe nabo mu Karere ka 10.

MHD ubusanzwe witwa Mohamed Sylla, ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki wabo mu gihugu cy’Ubufaransa bari bamaze kubaka uburyo bwabo bwite bwihariye bwo kuririmba.

Uyu musore ufite ababyey bakomoka muri Afurika aho umwe akomoka muri Guinea undi nawe agakomoka muri Senegal, yamenyekanye cyane muri “Afro Trap Part. 3, yaririmbye mbere y’uko umukino wa Shampions League utangira agaragaza gushigikira ikipe ya Paris Saint-Germain.

Iyi ndirimbo yakunzwe na benshi aho  yafunguwe n’abarenga miliyoni 100 ku rubuga rwa You Tube rushyirwaho indirimbo.

MHD akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wapfuye azize inkoni,afatanyije n’abandi basore bane bari bari kumwe nawe.

Bimwe mu bimenyetso biri kwifashishwa mu iperereza ry’uko uyu musore nawe yari mubakubise, uwitabye Imana, ni’imodokaye yagaragaye aho icyo gikorwa cyari kiri kubera gusa umunyamategeko we abihakana avuga ko iyo modoka yakoreshwaga n’undi muntu.

Afro-Trap Part 5 ya MHD (YIREBE)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger