AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Ubufaransa: Abapadri Gatolika bamaze guhohotera abana barenga ibihumbi 200 000 ku gitsina kuva 1950

Abana bagera ku 216,000 bakorewe ihohoterwa n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika mu Bufaransa kuva mu 1950, nk’uko byavuzwe n’ukuriye komisiyo yakoze iperereza ku byaha nk’ibi muri Kiliziya.

Jean-Marc Sauvé yabivugiye mu gusohora raporo ndende ku ihohotera rishingiye ku gitsina muri Kiliziya yo mu Bufaransa.

Yavuze ko uwo mubare washoboraga kugera ku 330,000 iyo ibyaha nk’ibi byakozwe n’abandi bakozi basanzwe muri Kiliziya bishyirwamo.

Umwe mu bahohotewe yavuze ko iyi raporo ari ikorosi rishya mu mateka y’Ubufaransa.

Mu kumurika iyi raporo, uyu mugabo yanenze ubutegetsi bwa Kiliziya, anavuga ko uru rwego rudakora.

Bwana Sauvé, umukozi mukuru wa leta, avuga ko kugeza mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 Kiliziya Gatolika “yerekanye kwirengiza gukabije kandi k’ubugome ku bagiriwe nabi.”

Iyo komisiyo yabonye ibihamya by’abakoze ibi byaha bari hagati ya 2,900 na 3,200 – ku bapadiri 115,000 n’abandi bakuru muri Kiliziya.

Iyi raporo yayo, y’impapuro hafi 2,500, ivuga ko “igice kinini” cy’abahohotewe bari abahungu bakiri abana bo mu ngeri zitandukanye za sosiyete.

Iyi raporo ivuga ko “nyuma y’ibijyanye n’inshuti n’imiryango, Kiliziya Gatolika ari ahantu higanje cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Iyi raporo ni ikindi kintu kibi kituye kuri Kiliziya Gatolika, yari imaze igihe yibasiwe n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ahanyuranye ku isi, kenshi rikorerwa abana.

Iyi komisiyo yo mu Bufaransa yamaze imyaka irenga ibiri n’igice yegeranya ibimenyetso byo mu nkiko, muri polisi no mu nyandiko za Kiliziya, inavugana n’abakorewe iri hohoterwa, n’abatangabuhamya.

Mu 2018 Kiliziya Gatolika y’Ubufaransa ubwayo ni yo yasabye ko hakorwa iri perereza, nyuma y’ibibazo nk’ibi byavuzwe mu bindi bihugu.

Hugh Schofield, umunyamakuru wa BBC mu Bufaransa, avuga ko ibi byatangajwe biza kugorana kubyakira, kandi biza gutera uburakari benshi.

Ibirego byinshi iyi komisiyo yabonye bikekwa ko bishaje cyane ku buryo bitaregerwa imbere y’amategeko.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger