Amakuru ashushyePolitiki

Ubu Abanyarwanda bajya muri Qatar nta Visa

Leta ya Qatar yongeye u Rwanda ku  mubare  w’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamara iminsi 30 badafite Visa bakaba bashaka Visa bahageze.

Gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.

Ikigo cya VisitQatar cyongeye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 46 abaturage babyo bashobora kwinjira muri Qatar badafite Visa, bakaba bayisaba mu gihe cy’iminsi 30, igihe gishobora kongerwa.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe,yavuze ko iki ari ikimenyetso cyerekana  imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Avuga kandi ko ibi bizafasha imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kandi ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu bitatu byo muri Afurika ; Seychelles, South Africa n’u Rwanda nibyo biri ku rutonde rw’ibihugu biri muri iyi gahunda ya Qatar yo korohereza ababivuyemo kubona Visa.

Ibisabwa ku banyarwanda muri iki cyemezo ni uko baba bafite passport ifite nibura agaciro mu mezi atandatu, kuba bafite tike y’indege izabasubiza iwabo, no kuba berekana aho bazaba bari muri Qatar.

Mu muhate wo guteza imbere ishoramari, kuva mu kwezi kwa mbere 2018, u Rwanda rwafunguriye abatuye ibihugu by’isi kuza mu Rwanda bagasaba Visa bahageze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger