AmakuruImikino

u Rwanda rwisanze mu gakangara ka kane muri tombola y’igikombe cy’isi cya 2022

Kuri uyu wa 27 ukuboza 2019 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryashyize ahagaragara uburyo amakipe y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika azaba agabanyije muri tombola ya kabiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni tombola iteganyijwe tariki ya 21 Mutarama 2020 ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF i Cairo mu Misiri.

Ni tombola yakozwe hagendewe ku myanya amakipe y’ibihugu yasorejeho uyu mwaka wa 2019 ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA.

Mu rutonde ruheruka gusohoka rwasohotse tariki ya 19 Ukuboza 2019 u Rwanda rwari rwaje ku mwanya w’ 131 ubu rukaba rwashyizwe mu gakangara ka kane mu buryo iyi tombola izakorwamo nk’uko byatangajwe na FIFA.

Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye tike ya tombola ya kabiri nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Seychelles ibitego 10-0 mu mukino ibanza n’uwo kwishyura.

Muri iyi tombola ibihugu bizajya bigabanywa mu matsinda 10 aho rimwe rizajya riba rigizwe n’ibihugu 4 mu gihe utu dukangara tugiye tugizwe n’ibihugu 10 buri kamwe.

Nyuma y’amatsinda, ibihugu 10 bya mbere muri yo bizahura hagati yabyo nabwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde rwa FIFA aho bitanu bihagaze neza bizajya ukwabyo na bitanu bihagaze nabi bikajya ukwabyo hanyuma byombi bigahura mu mikino ibanza n’iyo kwishyura bikishakamo bitanu bibona tike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ubu Qatar niyo yonyine ifite tike kuko ariyo izakira imikino bivuze ko hategerejwe ibindi bihugu 31 bizabona tike yo gukinira iki gikombe kizitabirwa n’ibihugu 32.

Uko ibigugu byashyizwe mu dukangara:

Agakangara ka mbere kagizwe Senegal, Tunisie, Nigeria, Algerie, Maroc, Ghana, Misiri, Cameroun, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Agakangara ka kabiri karimo Burkina Faso, Afurika y’Epfo, Guinee, Uganda, Cap Vert, Gabon, Benin, Zambia, Congo Brazzavile na Cote d’Ivoire.

Agakangara ka gatatu karimo Madagascar, Mauritanie, Libye, Mozambique, Kenya, Centrafrique, Zimbabwe, Niger, Namibie na Guinea Bissau.

Agakangara ka kane kagizwe na Malawi, Angola, Togo, Sudani, u Rwanda, Tanzania, Guinea Equatoriale, Ethiopie, Liberia na Djibouti.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger