AmakuruPolitiki

U Rwanda rwijeje abimukira bazava mu Bwongereza ko bazabaho nk’abari i Burayi-Inkuru irambuye

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yijeje abimukira bazaturuka mu Bwongereza ko bazabaho mu buzima bwiza nk’abari ku mugabane w’Uburayi.

Makolo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Sky News, nyuma y’aho urukiko rwo mu Bwongereza rumaze gufata icyemezo cy’uko aba bimukira bagomba koherezwa mu Rwanda guhera tariki ya 14 Kamena 2022, rumaze gutesha agaciro ikirego cy’abashakaga kuburizamo iki gikorwa.

Mu gihe amasezerano yo kohereza aba bimukira akomeje kunengwa na bamwe mbere no kuva yasinywa tariki ya 14 Mata 2022, Makolo abona ahubwo guverinoma zombi zikwiye gushyigikirwa kuko agamije ineza y’abimukira, kandi ahamya ko yatekerejweho neza.

Yagize ati: “Abantu bakwiye guha ubu bufatanye amahirwe. Bwatekerejweho neza cyane. Bugiye gushyirwamo igishoro cyiza. Twiteguye gutuma bishoboka, rero buri wese akwiye kuduha amahirwe kugira ngo tubikoreho.”



Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko Abanyafurika bajya ku mugabane w’Uburayi bashaka imibereho myiza, akibaza niba bitashoboka ko bayiyubakira bari iwabo ku buryo batakwifuza kujya kuyishakira ahandi. Ati: “Kubera iki Abanyafurika bagomba kujya i Burayi kugira ngo babeho neza? Kubera iki tutakwiyubakira ubuzima bwiza hano?”

Ku bafite impungenge z’uko aba bimukira bazabaho nabi mu gihe bazaba bari mu Rwanda, Makolo yabijeje ko bazabaho nk’abari mu Bwongereza cyangwa ahandi i Burayi. Ati: “Abimukira benshi bajya mu Bwongereza n’i Burayi baba bashaka ubuzima bwiza kandi barabukwiye. Buri wese akwiye kubaho mu buzima bwiyubashye.”

Ati: “Kandi ni bwo turi gutanga…si ugutanga umutekano ku bantu bahunga amakimbirane no gutotezwa gusa ahubwo dushaka gutanga amahirwe no kubifuza gutera imbere, abashaka kubana natwe hano, tugatera imbere twese hamwe.”

Abimukira bakabakaba 100 ni bo biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda ku ikubitiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger