Amakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwavuze byeruye uko byagenda mu gihe DRC yakomeza kurushotora

U Rwanda ruratangaza ko rutazakomeza kurebera abahungabanya umutekano w’igihugu. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, amaze kubibwira itangazamakuru mu kiganiro cyagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, nyuma yo kwakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Vincent Biruta yabwiye itangazamakuru ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yabasobanuriye uko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo imyitwarire y’ingabo zoherejweyo kubungabunga amahoro, MONUSCO.

U Rwanda rushinja Congo gushimuta abasirikare babiri barwo, mu gihe rwo rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.



Ministre Biruta yumvikanishije ko amakuru u Rwanda rufite, ari uko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanije na FDLR, baza kurwana, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere, muri gahunda ya FDLR ifite yo kujya bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda”.

Ministre Biruta yasobanuye ko basobanuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ubushotoranyi bwakozwe na Kongo aho yagiye itera ibisasu mu Rwanda byakomerekeje abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwa remezo.

Ministre Biruta yumvikanisha ko ibi bikorwa by’urugomo batazakomeza kubirebera. Ministeri y’ububanyi n’amahanga yeretse amashusho agaragaza abayobozi banyuranye ndetse n’abaturage ba Congo bakangurira bagenzi babo kwinjira mu mirwano n’abanyarwanda.

Minisitiri Biruta atangaza ko biteye isoni kuba bikorwa ingabo za Loni zirebera. Biruta yagize icyo avuga ku basirikare bafatiwe muri Congo, yemeza ko nta basirikare b’u Rwanda bari muri Congo. Ministre Biruta yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri mu mugambi wo gufatanya n’iza Congo mu kurwanya imitwe irwanya ibihugu byombi iri muri Congo.

Kugeza ubu Leta ya Kongo yamaze guhagarika indege ya Rwanda air yakoreraga ingendo muri Congo. Biruta avuga ko kugeza ubu abaturage begeranye na Repubulika ya Demuakrasi ya Congo, basabwa kwitwararika mu ngendo bakorera muri kiliya gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger