AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Rwanda rwatangiye rutsindwa mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 yatangiye nabi mu mikino y’akarere ka gatanu igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika ( FIBA Africa U16) kizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Tanzania amanota 74-63 mu mukino wabimburiye indi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Agace ka mbere Tanzania yagatsinze ku manota 22-13, aka kabiri karangira Tanzania ifite 35 kuri 30, aka gatatu karangira Tanzania iyoboye ku manota 53 kuri 42, naho umukino urangira Tanzania itsinze 74 kuri 63.

Muri iyi mikino ikipe izaba iya mbere izabona itike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizabira muri Cap Vert ku bahungu, naho ku bakobwa kikazabera mu Rwanda kuva tariki 26/07 kugera tariki 04/08/2019, aho u Rwanda mu bakobwa rwo rufite itike yo kwitabira aya marushanwa ruzaba rwakiriye.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abangavu, Usanase Stacy Charlène yavuze ko batsinzwe uyu mukino bitewe n’ubwoba batewe no kutamenyera imikino nk’iyi mpuzamahanga, yemeza ko hari isomo bibasigiye.

Kuri uyu wa Kabiri harakina Uganda na Tanzania mu gihe ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ejo ku wa Gatatu ihura na Uganda mu mukino uzatangira saa 17:00, undi mukino bazawukina  ku wa Gatandatu bahataniye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap Vert.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo y’umukino wa Basketball, Vladimir Bosnjak yarebye uyu mukino

Twitter
WhatsApp
FbMessenger