AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwashyikirijwe imirambo y’abaturage barwo biciwe muri Uganda

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.

Mu gushyikiriza u Rwanda iyi mirambo, rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix naho Uganda ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija.

Imirambo yabo yagaragaye mu Karere ka Kabale muri Uganda. Bishwe bamaze gucucurwa ibyabo.

Abo bishwe ni Dusabimana Théoneste w’imyaka 52, uvuka mu dugudu wa Kiriba mu Kagari ka Muhambo mu Murenge wa Cyumba wabonetse ku wa 30 Kanama 2021 yishwe.

Undi ni Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mudugudu wa Cyasaku, akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku itariki 02 Nzeri 2012

Abo Banyarwanda bishwe bombi babaga muri Uganda, aho bari basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

Ubwo yasabwaga ibisobanuro ku cyaba cyarateye impfu z’abo bagabo, Meya wa Kabale, Nelson Nshangabasheija yagize at;

“Ndakeka umwe yaranyoye kanyanga agasinda ari nazo yazize, naho undi we, Mbese turacyabyigaho tuzabasubiza vuba, erega u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’abavandimwe n’imipaka ntabwo wamenya aho igarukira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yasabye abaturage kudashidukira kujya muri Uganda cyane cyane muri iki gihe bigaragara ko bari guhohoterwa.

Yagize ati ” Turifuza ko mwadufasha tukamenya icyaba kihishe inyuma y’izi mpfu ndetse birazwi ko hari n’ibyo bari bafite byose nta na kimwe kigaragara. Turasaba ko byagaragazwa. Abaturage bo turabibutsa ko kujya muri iki gihugu bagomba kubyitondera kuko bari kugenda bahurirayo n’ibibazo. Nibabe baretse ibi bibazo Uganda ibanze ibikemure.”

Mu kiganiro Perezida Museveni aherutse  kugirana  na France 24 cyayobowe na Marc Perelman. Cyagarutse ku ngingo zirimo coup d’etat yo muri Guinée, politiki y’imbere mu gihugu cye ndetse n’umubano w’igihugu cye n’ibituranye nacyo cyane cyane u Rwanda na RDC.

Museveni yabajijwe niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka w’u Rwanda na Uganda uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

Museveni yibukijwe ko hari inama z’abakuru b’ibihugu n’abahuza barimo RDC na Angola zabayeho, niba nta musaruro zatanze kuri iki kibazo, asubiza ko nubwo zabaye umupaka utafunguwe.

Ati “Twagize ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka itatu ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa.”

Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

Museveni yavuze ko adashobora kwinjira mu muzi w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko atari mu rukiko. Ati “Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Perezida Kagame  yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye abaturarwanda kuba baretse kujya Uganda mugihe ibi bibazo bitarakemuka.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe ibizamini mbere y’uko ishyingurwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger