AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwaremye agatima abakomeje kwibaza igihe ruzafungurira imipaka hagati ya rwo n’u Burundi

U Rwanda rwaremye agatima abibaza igihe ruzongera gufungurira imipaka hagati ya rwo n’u Burundi, ibihugu byombi bikagenderanira neza kandi mu buryo bworoheye buri nuturage bitewe n’igihugu aturutsemo.

Ku wa 10 Mutarama 2022, abaturage bombi bongeye gutekereza ku buryo bizaba bimeze ubwo bazumva inkuru y’uko imigenderanire hagati yabo igiye kuburwa.

Uwo munsi nibwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye intumwa zoherejwe na mugenzi we w’u Burundi, General Évariste Ndayishimiye zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ezéchiel Nibigira.

Kuva mu 2015, ibihugu byombi byarahagaritse imigenderane binyuze ku mipaka irimo ibiri minini nk’uwa Nemba mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’uw’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru, ikiyongeraho imito irimo uwo mu mu Karere ka Nyaruguru, Gisagara na Rusizi.

inzego_zishinzwe_umutekano_ku_ruhande_rw_u_rwanda_n_u_burundi_zisigaye_zihura_zikagirana_ibiganiro-f44ce

Iyi mipaka ibiri minini yakoreshwaga n’imodoka nini zijyanye ibicuruzwa, izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, imodoka zisanzwe ndetse n’abanyamaguru bayituriye bakoraga ubucuruzi buciriritse.

Kuba iyi mipaka imaze imyaka irenga itandatu ifunze ni ibintu abaturage b’impande zombi bagaragaza ko ari igihombo gikomeye, icyakora ubuyobozi bugaragaza ko bakwiye kugira icyizere cy’uko ibintu bishobora kujya mu buryo mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko kuba impande zombi zifite umwanya n’ahantu ho kuganirira ku bibazo byatumye imipaka ifungwa abaturage bakwiye kugira icyizere.

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa 8 Mutarama 2022, Mukuralinda yagize ati “Aho turi kugana ni heza, hari ibibazo byabayeho birimo kugenda biganirwaho gahoro gahoro bigenda bikemurwa.”

Abakuru b’ibihugu byombi bakomeje kurema agatima abaturage

Kuva mu 2020, ubwo General Évariste Ndayishimiye yatorerwaga kuyobora u Burundi hari impinduka zigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuzahuka.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente yagiriye uruzinduko mu Burundi ku wa 1 Nyakanga 2021, yifatanya n’abaturage b’icyo gihugu kwizihiza imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.

Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi ari nk’igitangaza babonye. Ati “Mu migenzo y’Ikirundi n’Ikinyarwanda tuvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, kubona uyu munsi mutuzaniye akarenge bifite icyo bisobanuye. Twabonye kandi twumvise.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame na we amaze iminsi ashimangira ko umubano warwo n’u Burundi uri kugana aheza.

Muri Gicurasi 2021, ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ibintu biri kujya mu buryo.

Yagize ati “U Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana kandi na bo bamaze kwerekana iyo nzira.”

Iyi ni intambwe ikomeye nk’uko bisobanurwa na Mukuralinda uvuga ko kuba abakuru b’ibihugu bagaragaza inyota yo kubana bitanga icyizere.

Ati “Icy’ingenzi mbona ari na cyo cyiza ni ukubona abantu babiganiraho kugeza no ku Mukuru w’Igihugu. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ashobora kuba aganira n’uw’u Burundi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, baravugana, Ambasade ziracyahari.”

Yakomeje agira ati “Bivuze ngo nubwo hariho ibibazo, icy’ingenzi ni uko uyu munsi birimo kugenda biganirwaho, abaturage bakwiye kugira icyizere. Icyo nabonye gikomeye ni uko nta gucengana kurimo, Abanyarwanda baravuga bati ‘turifuza ibi, Abarundi na bo bakavuga ibyo bifuza kandi koko bakagira aho babiganirira.”

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Biruta na Shingiro biyemeje gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze imyaka hagati y’ibihugu byombi

Icyizere cyo kongera gufungura imipaka

Mukuralinda yavuze ko impamvu zo kuba imipaka yaratinze gufungurwa zirimo uko kuba ibiganiro bigikomeje ariko hakazaho n’ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ntabwo tugomba no kwibagirwa n’iki cyorezo nacyo kitwugarije, ntabwo ari ugupfa gufungura imipaka gusa uko ishobora no gufungwa kubera icyorezo, bitewe n’uburyo bamwe bashyira mu bikorwa gahunda n’ingamba n’uburyo abandi bazishyira mu bikorwa, bitagize n’aho bihurira n’ibindi bibazo.”

Avuga ko ibyo bibazo n’ibindi bizakemuka mu bihe bya vuba, imipaka ikongera igafungurwa abaturage bakongera kugenderana n’abavandimwe babo.

Ati “Ntekereza ko byanze bikunze igisubizo kizaboneka, imipaka ikongera igafungurwa, kuko nta gihugu gishobora kuba nyamwigendaho […] ikigaragara ni uko abayobozi b’ibihugu byombi bari gukora ibishoboka ngo niba hari n’ibibazo bitarakemuka bikemurwe amayira yongere abe nyabagendwa.”

Mukuralinda yavuze ko mu gihe imipaka itarafungurwa, abaturage baba bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo n’uko gufunga imipaka.

Yakomeje agira ati “Ni ukwihanga, hari igihe ibisubizo bya politiki, iby’ububanyi n’amahanga bishobora kugenda buhoro ugereranyije n’uko wifuza wowe nk’umuturage. Ntabwo ari ibyo guhubukirwa bigomba gukorwa neza, ibyemezo bigafatwa bifashwe.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), igaragagaza ko mbere y’uko u Burundi bwinjira mu mvururu zo mu 2015, ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse mu musaruro ukomoka ku nganda byagabanutseho hafi 40% hagati ya 2014 -2015.

Mu 2014 u Rwanda rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari, aya akaba yaragabanutse agera kuri miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika.

Mu mwaka wa 2013, u Rwanda rwari rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 21.6 z’amadolari ya Amerika.

Ni mu gihe u Rwanda rwakuraga i Burundi ibikomoka ku buhinzi bitandukanye birimo imbuto, indagara n’amamesa, rukajyanayo ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger