AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwanze kwisubiraho ku misoro ya caguwa, irongerwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Nagijimana kuri uyu mugoroba wa taliki 14 yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, abagezaho Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari  nibwo yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/19 uzatangira mu kwezi gutaha ingana na miliyari zirenga 2 443 z’amanyarwanda.

Abantu benshi biganjemo abacuruzi b’imyenda yambawe izwi nka Caguwa bari bategereje kumva ibiva mu nteko ishinga amategeko ku misoro yacaguwa  bamenyeshejwe ko  imisoro y’imyambaro n’inkweto bya caguwa  yazamuwe. mu rwego rwo gushyigikira inganda z’ibikorerwa mu Rwanda mu gihe hari hashize  iminsi Amerika (USA) ibwiye u Rwanda ko nirutisubiraho ku cyemezo cyo guca caguwa bazaruvana mu masezerano ya AGOA.

Kuri iyi ngigo MinisitiriDr Uzziel Nagijimana yavuze ko imyenda ya caguwa yasoreshwaga amadolari ya America ($) 2,5 ku kiro kimwe ubu izajya isoreshwa $ 4 ku kiro, ikaba yikubye hafi kabiri. Naho inkweto zasoreshwaga $ 0,4 ku kiro zizajya zisora $ 5, aha ikaba yikubye hafi inshuro eshanu.

Yagize ati “Ikindi navuga ni uko imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura 4$ ku kilo aho kwishyura 2.5$ ku kilo, naho inkweto za caguwa zizakomeza kwishyura 5$ ku kilo aho kwishyura 0.4$, mu rwego rwo guteza imbere inganda zacu imbere mu gihugu.”

Minisitiri Dr Uzziel Nagijimana  yavuze ko hari inzira nyinshi ziri gutekerezwaho  mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zo gukurwa muri mu masezerano ya  “AGOA” yongeyeho ko  isoko rya Leta zunze ubumwe za America atari ryo ryonyine u Rwanda rurambirijeho kuko ngo hari n’andi masomo akeneye ibicuruzwa biva mu Rwanda.

Usibye caguwa  umuceli uzakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% aho kwishyura 75% bya EAC, isukari ikomeze kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100%. imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%, naho imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hagati ya 25-50 zizishyura kwishyura 10% aho kwishyura 25%.

Naho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barenze 50 zo zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%. Imashini n’ibindi bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda no mu nganda zitunganya impu zo zizakomeza kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%, ibikoresho by’itumanaho bikomeze kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%.

Amagare ya siporo akoreshwa mu isiganwa ry’amagare azajya yishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kwishyura 25%, mu rwego rwo guteza imbere iyi siporo imaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga.

Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya 2018/2019, biteganyijwe ko izaba ingana na miliyari 2443.5Frw. muri izo miliyari ni ukuvuga miliyari 2443.5Frw , ingengo y’imari izava imbere mu gihugu ni miliyari 1645.2Fr, wongeyeho inguzanyo ziva hanze zingana na miliyari 402.2Frw bihita bihaza ingengo y’imari y’u Rwanda kuri 84%, inkunga ziva mu mahanga zigasigara ari 16% zingana na miliyari 396,3Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yari agiye gutangaza ingengo y’imari ya leta ya 2018/2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger