AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byatangajwe na Leta y’u Burundi

Leta y’u Burundi yatangaje ko abayiteye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira iya 17 y’uku kwezi baturutse mu Rwanda kandi ko ari ho basubiye ndetse ko bari bitwaje ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko itatangajwe n’amagambo akomeye yatangajwe n’u Burundi bushinja u Rwanda kubagabaho ibitero, kuko ibyo birego byatangiye mu mwaka wa 2015.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, avuga ko kuba u Burundi bwarandikiye ibihugu byo mu karere, umuryango w’ubumwe bw’Afurika na ONU nta kimenyetso na kimwe butanga, biba biteye ikibazo.

Prosper Ntahorwamiye, umunyamabanga wa Leta y’u Burundi akaba n’umuvugizi wayo, yavuze ko niba nta gikozwe ku bushotoranyi bw’u Rwanda, umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

Nduhungirehe yabwiye BBC ko iyo u Burundi buvuze ibyo hari ibyo buba bwirengagije.

Ati: “Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe y’uko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe witwaje intwaro, umutwe w’iterabwoba witwa FLN…”

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Mu gihe cyashize, u Burundi bwahakanye ibyavugiwe mu rukiko na Callixte Nsabimana ’Sankara’ wari umuvugizi w’uwo mutwe akaza gufatwa akajyanwa mu Rwanda wavuze ko uterwa inkunga n’u Burundi.

Ati: “Ibyo rero ni cyo kibazo nyamukuru gihari, ubwo wenda itangazo ry’ejo [rya leta y’u Burundi] rikaba ryari rigamije kurangaza [amahanga] – icyo bita ’diversion’ – ku kibazo nyamukuru kiri mu karere”.

Yongeyeho ko nk’uko u Rwanda rwabivuze “inshuro nyinshi, twe turifuza amahoro mu karere, turifuza ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu”.

“Ariko ikintu kimwe gusa dukomeyeho ni ikijyanye n’ubusugire bw’igihugu, ni ikijyanye n’umutekano w’Abanyarwanda, kandi ibyo ngibyo tukaba tuzabiharanira”.

Yavuze ko iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije “kurangaza”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger