AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umwe mu mipaka iruhuza na Uganda

Nyuma y’amezi atatu ubutegetsi bw’u Rwanda bufunze imipaka hagati ya rwo na Uganda, hatangajwe ko umupaka wa Gatuna ufunguwe by’agateganyo kugira hasuzumwe ko bimwe mu bikorwa byahakorerwaga birimo no kuwuvugurura  byagenze neza.

Ubusanzwe hagati y’ibi bihugu, uyu mupaka wa Gatuna niwo umenyereweho kunyuraho imodoka ziremereye zitwara imizigo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwafunze uyu mupaka ku modoka nini nta nteguza kuva tariki 28 z’ukwezi kwa kabiri, ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera.

Icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka.

Umwe mu bashoferi bar basanzwe bawunyuraho we yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mupaka wari usanzwe ukorerwa ibikorwa by’ivugururwa.

Kuri iki cyumweru ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22 z’ukwezi kwa gatandatu.

Kivuga ko bikozwe kugira ngo “harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye”.

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo bwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini gusa, “bwanagiriye inama” abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, Uganda yo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

Nubwo umupaka wa Gatuna ufunguwe ku modoka nini urujya n’uruza rw’abantu, cyane abanyarwanda baca ku mipaka y’ubutaka bajya muri Uganda, rusa n’urwahagaze kugeza ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger