AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwafashe mu mugongo Uganda kubera urupfu rwa Mutebile

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe mu mugongo igihugu cya Uganda ku bw’urupfu rwa Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile rwababaje abarimo Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Inkuru y’urupfu rwa Mutebile wari usanzwe ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama.

Uyu mukambwe waburaga iminsi itatu ngo yuzuze imyaka 73 y’amavuko, yari amaze imyaka irenga 20 ari Guverineri w’iriya Banki (yari umuyobozi wayo kuva muri 2001), mbere yo kwitaba Imana aguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya.

BNR ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko yihanganishije umuryango mugari wa Banki Nkuru ya Uganda, uwa Mutebile ndetse n’incuti ze ku bw’urupfu rwe.

Iyi Banki yavuze ko “Guverineri Tumusiime Mutebile azakumburwa cyane ku bw’umusanzu we ukomeye mu guteza imbere ubufatanye no kwishyira hamwe hagati ya za Banki Nkuru [z’ibihugu] by’akarere ka EAC.”

Yunzemo ko “Ariko icy’ingenzi kurusha ibindi, azibukirwa kandi yishimirwe kubera kuyobora amavugurura ya Politiki y’ifaranga rihinduka.”

Uganda yibukira Mutebile ku bw’umusanzu we mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa Porogaramu y’amavugurura y’ubukungu yatumye Uganda yikura mu kibazo cy’ihungabana ry’ubukungu yari yarahuye na cyo mu myaka ya za 70 na 80.

Icyo gihe yari Umunyamabanga uhoraho ushinzwe imari mu yahoze ari Minisiteri ya Uganda y’Imari, Igenamigambi ndetse no guteza imbere ubukungu.

Mu bashenguwe n’urupfu rwa Mutebile harimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Kuri Twitter yagize ati: “Nababajwe cyane n’urupfu rwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Emmanuel Tumusiime Mutebile. Mutebile yari umuhanga mu by’ubukungu udasanzwe; umugaragu wicisha bugufi wari ufite ubushishozi n’ibitekerezo ku bibazo by’ubukungu byari byihariye.”

Yunzemo ati: “Azibukirwa kuvana ubukungu bw’igihugu cyacu mu muhengeri ukomeye. Nihanganishije cyane umuryango we n’abantu ba hafi ye. Imana ihe roho ye iruhuko ridashira.”

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Mutebile yari “ikimenyetso cy’ubukungu”.

Yunzemo ati: “Banki ya Uganda birashoboka ko itazongera kugira undi muyobozi mukuru w’igihe kirekire. Imana iguhe imigisha ku bw’ibikorwa byawe byiza byose!”

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi ’Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda na we ari muri benshi bashenguwe n’urupfu rwa Mutebile.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger