AmakuruUbukungu

U Rwanda rwabonye inguzanyo yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru .

Aya madolari Ubuhinde bwagurije u Rwanda ni asaga miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda, Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 63 uzahuza uturere twa Rulindo na Burera ndetse uhura n’umuhanda uva i Musanze ukomeza ujya ku mupaka wa Cyanika aho ihuriye mu Kidaho ho mu murenge wa Cyanika. Uyu muhanda kandi uva kuri Base ukagera ku karere ka Burera ugaca mu mirenge itandukanye yaka karere ukarangirira mu Kidaho ndetse ukaba uhuza ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri.

Ubwo hasinywaga aya masezerano, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu muhanda uzafasha cyane mu bucuruzi, gutwara abantu ndetse n’ubukerarugendo.

Uretse guhuza ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri, uyu muhanda uzafasha ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu Karere ka Burera nk’ikiyaga cya Ruhondo n’icya Burera, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse woroshye n’ingendo ku bazakenera serivizi za Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) irimo kubakwa muri aka karere.

Umuyobozi wa Exim Bank mu karere wari uhagarariye Guverinoma y’u Buhinde, Tarun Sharma, yavuze ko bishimiye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza mu Rwanda, binyuze mu mishinga batera inkunga.

Umuhanda Base-Butaro-Kidaho wari waratangiye kubakwa ari nako igihugu gishakisha amafaranga yo kuwurangiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ubwo amafaranga yo kuwukora wose yabonetse hagiye gushakishwa rwiyemezamirimo ukomeza imirimo, ku buryo mu mu gushyingo 2018 uzatangira gukorwa.

Akomeza avuga ko abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, bityo bakaba bagiye kwishyurwa kugira ngo imirimo izatangire byararangiye.

Inguzanyo yatanzwe n’u Buhinde izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 1.5% ariko kwishyura bikazatangira nyuma y’imyaka itanu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger