Amakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwabeshyuje Uganda yavuze ko abasirikare barwo barasiye abantu ku butaka bwayo

Leta y’u Rwanda yanyomoje ibyatangajwe n’igipolisi cya Uganda kuri uyu wa gatandatu cyatangaje amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda barasiye abantu babiri ku butaka bwa Uganda.

Inkuru zigaragara mu binyamakuru byo muri Uganda twanabagejejeho, zivuga ko abasirikare b’u Rwanda barasiye abantu babiri muri Uganda ubwo umwe muri bo yageragezaga kwambuka aza mu Rwanda bikarangira yikanze inzego zishinzwe umutekano.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko ibyatangajwe na Polisi ya Uganda ari ibihuha. Yasubizaga inkuru ikinyamakuru The East African cyari cyashyize kuri Twitter yacyo.

Ati” Amakuru y’ibihuha: Ibyo bintu ntabwo byigeze biba. Igisubizo ku buryo burambuye kiraza vuba.”

Nyuma Polisi y’igihugu yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru risobanura uko ibyatangajwe na Polisi ya Uganda binyuze mu muvugizi wayo Fred Enanga byagenze. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda na yo yari yashimangiye ibyatangajwe na Polisi y’iki gihugu duturanye.

Itangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera, rivuga ko ibyabaye byabereye mu murenge wa Tabagwe ho muri Nyagatare.

Umunyarwanda Polisi ya Uganda yavuze ko warashwe n’ingabo z’u Rwanda, yakekwagaho gutwara magendu yari aturukanye muri Uganda ayizanye mu Rwanda kuri moto. Ngo yageragezaga kwambukira ahantu hatemewe.

Uyu muntu yahagaritswe aho guhagarara atera amahane, binarangira yiyunzweho n’abandi bagenzi be bari bitwaje imipanga bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo abantu babiri, umwe w’umunyarwanda wahise apfa n’umunya-Uganda wapfuye nyuma.

Ibyabaye birangiye ngo kariya gatsiko k’abantu kahise gasubira muri Uganda, gasiga moto ifite ibirango (RE 736 G), yari iriho imyenda ya Caguwa.

Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu inzego z’ubuyobozi za Uganda n’u Rwanda zahuriye hamwe mu rwego rwo gusuzumira hamwe kiriya kibazo. Abaturage b’ibihugu byombi basabwe  kugira umubano urangwa n’ubworoherane, babasaba kwirinda magendu ndetse no kwambutsa ibiyobyabwenge, ahubwo bagakora ibikorwa by’ubukungu byemewe n’amategeko bakiteza imbere.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger