AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda ruterwa amacumu ariko rugakomeza ruhagaze – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019, yitabiriye igikorwa gihuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kizwi ku izina rya Rwanda Day cyabereye i Bonn mu Budage.

Muri iyi nama umukuru w’igihugu yavuze ko mu nzira yo kwiyubaka, u Rwanda rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino amwe rukayizibukira ayandi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze, gusa uko imyaka ishira niko ababigeragezaga bibagora.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye muri Rwanda Day yabereye mu mujyi wa Bonn mu Budage ahari hateraniye abasaga 3500.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhura no kuganira n’Abanyarwanda n’abanyamahanga muri iyo Rwanda Day, yavuze ko hamaze gukorwa Rwanda Day nyinshi zibera mu bihugu bitandukanye, iyabaye kuri iyi nshuro yayo ya cumi ikaba ibaye n’iya mbere ibereye mu Budage.

Umukuru w’igihugu agaruka ku byabaye muri 1944 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko igihugu cyasenyutse kitariho, ibyabaye kwari uguhugura.

Ati “Hari ubwo njya nibaza iyo twahuye dutya n’ikindi gihe kuko ibyo u Rwanda rumaze kunyuramo muri uko gusenyuka ruterwa amacumu atari make hirya no hino, amwe u Rwanda rukayizibukira ayandi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze. Naho ruguye ntiruhere hasi rugahaguruka.”

Nubwo ibyo byabaye muri urwo rugendo, yavuze ko “Imyaka 25 ishize ibyo byagiye bigabanyuka ntabwo bikiri nkuko byari bimeze…abarukoreraga ibyo uko imyaka yagendaga ihita niko bibagora.”

Kuba bitakiri nkuko byari bimeze mu myaka 10 cyangwa 20 ishize, Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza kwiyubaka.

 “Ntabwo mbivuga kugira ngi nirate, ndabivugira kuko ari ukuri. Ni ukuri kwigaragaza.”

Yavuze ko ababangamira u Rwanda bameze nk’imiyaga iba ishaka gusubiza indege inyuma ariko ikanga ikagera iyo ijya.

 “Iyo igenda ihura n’imiyaga y’ubwoko bubiri. Hari uturuka imbere usa n’uyisubiza inyuma, hari n’uturuka inyuma ugasa n’uyisunika. Twe twagiye duhura n’ituruka imbere gusa ariko icyo nshaka kuvuga, iyo ndege kubera imbaraga iba ikoresha ngo ijye imbere nubwo hari iyo miyaga iragenda ikagera iyo ijya. Nuko tugenda natwe, ni nk’indege. Imiyaga iduturutse imbere ikadusunika tuyinyuramo tukagenda.”

Ku bundi buryo hari (imiyaga) iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Nimwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza ngo rugere aho rwajyaga. Ibyo bigaragarira mu iterambere ry’u Rwanda kuko buri mwaka rutera imbere muri buri rwego; harimo ubucuruzi, ubuhinzi, inganda n’izindi.

Perezida Kagame yavuze ko ababangamira u Rwanda bameze nk’imiyaga iba ishaka gusubiza indege inyuma ariko ikanga ikagera iyo ijya.
Yabwiye abitabiriye Rwanda Day ko ari bo mbaraga zisunika u Rwanda rukanyura mu bibazo byose rwahura nabyo.

Perezida Kagame yavuze ko kubona umwanya wo kuganira ku banyarwanda aho bari hose bifite aho bishingira kuko u Rwanda ari igihugu cyiyubaka kandi kiva kure

 

 

Kagame yashishikarije abanyarwanda bari mu mahanga guhoza igihugu cyabo ku mutima, bakagifasha gutera imbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger