AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rugiye gushyiraho ikigo cyigisha ikoranabuhanga rya Drones

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho ikigo cy’ikitegererezo kigisha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (Drones).

Ni mugihe perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga Abanyafurika badakwiye kwishyiriraho imipaka mu ikoreshwa rya drones kuko zifite ubushobozi bwo gukorwa ibikorwa byinshi bitandukanye.

Byatangarijwe i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku Iterambere rya Drones (Africa Drone Forum-ADF) iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 5-7 Gashyantare 2020.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, no kugenzura ibikorwaremezo by’amashyanyarazi.

Mu Rwanda Drone zikoreshwa mu kugeza amaraso ku barwayi, no mu kwica imibu, gutwara imiti n’inkingo. Mu buhinzi drone mu Rwanda hari ikigo yitwa Charis UAS gikoresha drone mu kugenzura ibihingwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye kubona inyungu zo gukoresha drone mu buzima butandukanye bw’igihugu.

Ati “Ahandi tuzikoresha ni mu kugenzura imiyoboro yo mu kirere, kugira ufashe umuriro w’amashanyarazi gukora neza. Hari kandi undi mushinga uri gutangira wo kwifashisha drone mu kwica imibu itera indwara ya malaria”.

Perezida Kagame asanga iyi nama ya Africa Drone Forum yaraziye igihe kuko hari byinshi drone zakoreshwa.

Ati “Kuki twishyiriraho umupaka mu gukoresha indege zitagira abapilote!”.

Perezida Kagame asanga gushyiraho ibikorwaremezo bifasha abantu bigendanye no guteza imbere iterambere rya drone havuka inganda zitanga akazi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wavuze ko u Rwanda rwateye intambwe yo gukoresha drones muri serivisi zirimo iz’ubuvuzi.

Ati “Afurika ntitureba gusa ku ikoranabuhanga rikenewe ahubwo ibikorwaremezo bikenewe. Amategeko akenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishanga”.

Yavuze ko u Rwanda runateganya gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyigisha ikoranabuhanga rya drones kandi inyigo yacyo yamaze gukorwa.

Ishoramari rya drones riri kuzamuka kuko kuri ubu rifite agaciro ka miliyari $127. Banki y’Isi igaragaza ko Afurika ikeneye gukoresha miliyari $38 mu bikorwaremezo bijyanye n’ubwikorezi, yiyongeraho miliyari $37 azashyirwa mu bikorwa no kubungabunga ibikoresho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger