AmakuruPolitiki

U Rwanda na DRC biri mu myiteguro yo kwakira umuyobozi ukomeye cyane muri Amerika

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bifite agatotsi mu mubano wabyo, biritegura kwakira umuyobozi ukomeye uzaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, azagirira uruzinduko muri ibi Bihugu byombi mu kwezi gutaha kwa Kanama 2022 nk’uko amakuru abihamya.

Amakuru avuga ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaba bimuzanye, ari ukuzimya umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda na DRCongo.

Ni ibibazo bishingiye ku kuba Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe u Rwanda na rwo rushinja Congo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Nubwo bivugwa ko Blinken azaba agenzwa no gufasha ibi Bihugu byombi gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati yabyo, Guverinoma z’ibi Bihugu zatangiye urugendo rwo kubikemura dore ko Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi iherutse guteranira i Luanda muri Angola.

Ni komisiyo yashyiriweho i Luanda mu ntangiro z’uku kwezi ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuraga na mugenzi we Felix Tshisekedi baganira ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byabo ndetse bakanemeranya ubushake bwo kubihosha.

Blinken ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda no muri Congo, mu kwezi gushize kwa Kamena 2022 yari yakiriye intumwa yohererejwe na Perezida Tshisekedi zamugejejeho iby’ikibazo cya M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger