AmakuruPolitiki

U Rwanda na Angola byagiranye amasezerano yorohereza Abanyarwanda berekeza muri iki gihugu

U Rwanda na Repubulika ya Angola byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zigera ku icyenda, arimo ko Abanyarwanda bakorera ingendo muri Angola bakurirwaho Visa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyabereye mu nama ya mbere ya komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye impande zombi zemeranyijweho, yabereye i Kigali kuri uyu wa 15 Mata 2022.

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we Amb. Tete Antonio, ku ruhande rwa Angola.

Impande zombi zaganiriye ku ntambwe yatewe mu butwererane busanzwe mu nzego zirimo ubutabera, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima hanasuzumwa inzego nshya zakwagurirwamo ubwo bufatanye.

Zaboneyeho gushyira umukono ku masezerano mashya ku guhererekanya abakekwaho ibyaha, kudasoresha ibicuruzwa kabiri, ubufatanye mu gutanga ubufasha mu by’amategeko no guhererekanya abanyabyaha.

Hari kandi amasezerano y’imikoranire mu by’ubutwererane no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere imiyoborere mu nzego z’ibanze, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amahugurwa y’abakozi ba leta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko impande zombi zizakorana harebwa uko abaturage bakungukira mu masezerano yashyizweho umukono.

Yagize ati “Ntabwo ari ibijyanye na dipolomasi gusa ahubwo ni ibizana inyungu ku baturage b’ibihugu byombi. Dufite inararibonye mu nzego zitandukanye twemeranyijweho imikoranire, tugiye gukorera hamwe harebwa uko abaturage babyungukiramo. Urugero rumwe ni uko twemeranyijwe ko visa ku banyarwanda basura Angola zikurwaho.”

“Abanyarwanda bashobora gusura Angola bagakorerayo ubucuruzi bakungukira ku masezerano twashyizeho umukono yo kwirinda gusoresha kabiri. Hari uburyo bwinshi Abanyarwanda n’Abanyangola bazungukira mu masezerano twashyizeho umukono uyu munsi.”

Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Angola, Amb. Tete Antonio, yavuze ko ibyakozwe uyu munsi ari uguha umurongo ibikorwa byari bisanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni intambwe ikomeye mu bufatanye bwacu. Turashishikariza abatekinisiye bacu gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe mu guhanga udushya, gukurikirana gahunda zemeranyijweho no kuzishyira mu bikorwa. U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri Angola.”

Dr Biruta yongeyeho ko impande zombi zizakomeza kuganira no kwemeranywa ku zindi nzego z’imikoranire yubakiye ku bushake bwa politiki ku rwego rwo hejuru.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na Guverinoma ya Angola mu gushakira umuti ibibazo byo mu karere no ku mugabane bigira ingaruka ku bihugu byombi.”

Yavuze ko ibihugu byombi byafatanyije binyuze muri ’ICGRL’ mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere kandi ko u Rwanda rushima uruhare rwa Angola mu kugarura amahoro muri Centrafrique.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel ni we wari uhagarariye u Rwanda mu gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera; yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu wa Angola,Francisco Manuel Monteiro de Queiroz (iburyo)

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger