AmakuruImikino

U Bwongereza bwanyagiye San Marino ibitego 10-0, bwiyongera ku bihugu bizakina Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, The Three Lions, yiyongereye mu makipe y’ibihugu azakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izabera muri Qatar nyuma yo kunyagira San Marino ibitego 10-0.

Rutahizamu Harry Kane yatsinze wenyine ibitego bine muri uyu mukino, ahita aba umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza. Kane usanzwe ari na Kapiteni wa The Three Lions amaze kuyitsindira ibitego 48 anganya na Gary Lineker.

Harry Kane kandi yabaye umukinnyi rukumbi wongeye gutsindira u Bwongereza ibitego bine mu mukino umwe, kuva mu 1993 ubwo byakorwaga na Ian Wright.

Umunota wa gatandatu w’umukino wari uhagije ngo myugariro Harry Maguire ngo afungurire amazamu u Bwongereza n’umutwe.

Byari mbere y’uko abakinnyi nka Emile Smith Rowe wa Arsenal na Tyrone Mings wa Aston Villa batsinda ibitego bya mbere bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Rutahizamuo Bukayo Saka wa Arsenal na Tammy Abraham wa AS Roma na bo bari mu banyeganyeje inshundura mu ijoro ryakeye.

Kunyagira San Marino byahesheje u Bwongereza itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kurangiza imikino y’Amajonjora buyoboye itsinda I n’amanota 26, atandatu imbere ya Pologne ya kabiri.

Ni ku nshuro ya karindwi yikurikiranya u Bwongereza bugiye kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi.

Iyi kipe y’umutoza Gareth Southgate, yiyongereye ku makipe icyenda na yo yamaze kwizera itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022; nyuma ya Qatar izacyakira, u Budage, Denmark, Brésil, u Bufaransa, u Bubiligi, Espagne, Serbia, Croatia n’u Busuwisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger