Amakuru ashushyePolitiki

U Burusiya: Vladimir Putin atsindiye kongera kuyobora iki gihugu

Vladimir Putin atsindiye kongera kuyobora igihugu cy’Uburusiya, akaba agomba kongera kuyobora iki gihugu cy’igihangage kinaruta ibindi mu bunini ku isi mu myaka itandatu iri imbere.

Nk’uko bimaze gutangazwa na komisiyo y’amatora mu gihugu cy’Uburusiya, Vladimir Putin amaze kwiharira 75% by’amajwi 50% amaze kubarurwa.

Byitezwe ko perezida Vladimir Putin atsinda aya matora ku kigereranyo cyo hejuru ugereranyije no mu wa 2012, aho yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku kigereranyo cya 64%.

Amatora y’ugomba kuyobora igihugu cy’uburusiya mu myaka itandatu iri imbere yahatanagamo kandi Pavel Grudinin, Ksenia Sobchak wabaye umunyamakuru ukomeye wa Televisiyo ndetse na Vladimir Zhirinovskyi.

Avuga kuri iyi nsinzi nyuma y’ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko ari we watsinze amatora, Perezida Putin yavuze ko abatoye bamenye neza ibyo igihugu cyagezeho mu myaka yashize.

Nk’uko komisiyo y’amatora yabishyize ahagaragara kandi, Pavel Grudinin wari uhanganye cyane na Perezida Putin yagize amajwi angana na 13.2%, mu gihe Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi yakumiriwe kwitabira aya matota.

Hakomeje kunengwa ko aya matora atanyuze mu mucyo, bigashimangirwa n’impapuro z’itorwa zaba zarabonwe mu dusanduku tw’amatora mbere y’uko amatora aba, hakiyongeraho ko hari indorerezi z’amatora zangiwe kwinjira kuri site z’itora zimwe na zimwe.

Haravugwa amakuru kandi ko abantu bahatiriwe gutora ku gahato, mu gihe camera zo ku masite y’itora zo zari zapfutswe n’ibipirizo ngo hatagira ikitamenyekana kijyanye n’uburiganya bwakozwe muri aya matora.

Ku ruhande rwa komisiyo y’amatora, Ella Pamfilova uyiyobora yatangaje ko nta mfabusa zishe amatora ziragaragara mu majwi yamaze kubarurwa bagendeye ku busesenguzi bwakozwe ku majwi yose yakiriwe.

Aya matora abaye ku nshuro ya mbere uburusiya bwiyomoye kuri Ukraine, ukwiyomora kutakiriwe neza na Ukraine kukanatuma hiyongera uguhangana hagati y’Uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Ni amatora kandi atitabiriwe n’abarusiya baba muri Ukraine, dore ko leta y’iki gihugu yari yafunze misiyo inzego z’ububanyi n’amahanga zose z’igihugu cy’uburusiya.

Mu rwego rwo kwishimira insinzi, ubu mu Burusiya hatangiye gutangwa ibicuruzwa bimwe na bimwe ku buntu, mu gihe ku bindi bicuruzwa ibiciro byahananuwe.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger